Print

Gakenke:Umupasiteri wo muri ADEPR yiyahuye kubera umwenda w’amafaranga yararimo

Yanditwe na: Martin Munezero 16 March 2019 Yasuwe: 3222

Amakuru aturuka mu Murenge wa Ruli avuga ko uyu mugabo yiyahuye mu ijoro ryo ku wa Gatatu agapfa mu gitondo cyo ku wa Kane tariki ya 14 Werurwe 2019.

Abatuye muri aka gace bavuga ko intandaro yo kwiyahura ari uko Pasiteri Twagiramungu yari afite umwenda w’asaga miliyoni 35Frw yananiwe kwishyura ikigo gicukura amabuye y’agaciro muri uyu murenge wa Ruli.

Umunyamabanga Nshingwabikora w’u Murenge wa Ruli, Nizeyimana Jean Marie Vianney, yemeye ko uyu mupasiteri yiyahuye ariko avuga ko batari bamenya neza icyatumye abikora.

Yagize ati “Nibyo yariyahuye akoresheje umuti w’ica uburondwe, abaturage bari kuvuga ko yabitewe n’umwenda yari afitiye ikigo gicukura amabuye y’agaciro, ariko ntabwo twabishingiraho ko ari byo kuko iperereza ryatangiye gukorwa.”

Avuga ko ibibazo mbere uyu mupasiteri yari afitanye na kompanyi icukura amabuye y’agaciro bishingiye ku butaka, ubuyobozi n’izindi nzego zari zabikemuye ku buryo nta kibazo bari bagifitanye.

Yongeyeho ko amakuru y’uko uyu mupasiteri yiyahuye yamenyekanye akimara kunywa uwo muti, bamujyanye ku bitaro bya Ruli bimwoherereza kuri CHUK, apfira mu marembo yabyo, imbangukiragutabara ihita imusubiza i Ruli. Iperereza ryahise ritangira kugira ngo hamenyekane imvano nyakuri y’uru rupfu.