Print

Ishyaka Green Party ryamaganye kumugaragaro iyicwa ry’umunyapolitiki wari Umuvugizi w’Ishyaka rya Ingabire Victoire ’FDU INKINGI’

Yanditwe na: Martin Munezero 16 March 2019 Yasuwe: 3193

Iri tangazo riragira riti :Nyakwigendera MUTUYIMANA ANSELME wavukijwe ubuzima kuwa 08 werurwe 2019. Ishyaka DGPR rirasaba Leta yu Rwanda kwihutishya iperereza ricukumbuye nubwo hari intambwe yatewe kugirango abishe Nyakwigendera Mutuyimana Anselme bagezwe imbere y’Urukiko.

Tukaba dusaba ko mu gihe hazaba urubanza rwazacirirwa aho icyaha cyabereye kugirango bibere urugero n’abandi baba bagifite umutima mubi wo kuvutsa abandi ubuzima. Twifatanije mu kababaro n’umuryango wa Nyakwigendera MUTUYIMANA ANSELME, imana imuhe iruhuko ridashyira.

Bikorewe i Kigali kuwa 14 werurwe 2019 Dr.Frank HABINEZA Perezida w’Ishyaka DGPR.


Comments

Rugina 16 March 2019

Dutegereje ko na FPR yamagana ubwo bwicanyi bukorewe uwo munyapolitiki.