Print

Abakunzi ba ruhago basaga ibihumbi 380 bakoze amatora y’umuhanga cyane hagati ya Lionel Messi na Cristiano Ronaldo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 16 March 2019 Yasuwe: 4652

Nyuma yo kwitwara neza kuri aba basore bombi mu mikino ya UEFA Champions League yo muri iki cyumweru,aba basore bombi bongeye gutuma benshi bacika ururondogoro biba ngombwa ko umunyamakuru ukomeye Gary Lineker wa BBC akoresha amatora y’urusha undi hagati yabo,ibihumbi 380 birayitabira.

Aya matora yari afunguye,yarangiye Lionel Messi ariwe utsinze ku bwiganze bw’amajwi bwa 62 % mu gihe Cristiano Ronaldo yagize amajwi 32 %.

Aba bakinnyi bombi bahuriye ku gahigo ko kuba aribo bayoboye abandi mu gutsinda ibitego 3 mu mikino 8 yose,bakunze guteza impaka ndende ku mbuga nkoranyambaga bitewe n’uko iyo umwe yitwaye neza bihita bibutsa abafana mugenzi we.




Messi yatsinze Ronaldo mu matora y’urenze mugenzi we muri ruhago