Print

Irambona Eric wasezeranye mu mategeko yatangaje umukinnyi wa Rayon Sports yasigiye igifunguzo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 16 March 2019 Yasuwe: 3472

Irambona wageze muri Rayon Sports mu mwaka wa 2013,yaraye arahiriye kubana akaramata n’umukunzi we Olive,ariko asigira ubutumwa bukomeye mugenzi we bakinana mu bwugarizi witwa Manzi Thierry ko agomba gukora iyo bwabaga akava mu buseribateri.

Yagize ati “Uyu munsi nabaye umugabo ndishyimye bidasanzwe.Umukinnyi we ukeneye igifunguzo kurusha abandi ni Manzi Thierry we biranihutirwa.”

Irambona Eric uherutse kongera amasezerano y’imyaka 2 muri Rayon Sports,yari amaze imyaka 3 akundana na Mugeni Olivia ariko bafashe umwanzuro barasezerana.Ubukwe bwabo buzaba kuwa 23 Werurwe 2019.


Irambona yasigiye igifunguzo Manzi Thierry