Print

Hakoreshejwe akayabo ka miliyoni 2 kugira ngo umurambo wa wa mugabo wemerewe ibihumbi bine ngo ajye gukura telefoni mu musarani uboneke

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 16 March 2019 Yasuwe: 5714

Kuri uyu wa Gatandatu nibwo abatabazi bafatanyije n’akarere ka Ngoma babashije gukura mu musarane umurambo w’uyu mugabo wapfiriyemo nyuma yo kwemererwa ibihumbi 4000 Frw, akajyamo agiye gukuramo telephone y’ibihumbi 18 yari yaguyemo.

Kuwa Gatandatu tariki ya 09 Werurwe 2019,nibwo uyu mugabo wo mu Murenge wa Remera, Akagari ka Ndekwe, Umudugudu wa Rukore yaguye mu musarane agiye gushaka telefoni yaTecno y’uwitwa Baragora Jonas wari wamwemereye ibihumbi 4000.Mpozembizi bamushyize mu kijerekani bakimanura mu musarane bakizamuye kizamuka cyonyine.

Umuyobozi w’ Akarere ka Ngoma Nambaje Aphrodis yatangarije RBA ko kuri uyu wa Gatandatu aribwo umurambo wa nyakwigendera Mpozembizi wakuwe mu musarane.
Meya Nambaje yavuze ko byatwaye arenga miliyoni kugira ngo uyu murambo ukurwemo.

Yagize ati “Ufashe igihe abantu batakaje, ugafata amaboko yakoreshejwe ugafata n’imashini, kubibara umuntu agatanga imibare yuzuye ntabwo byoroshye, ariko umuntu agenekereje ntabwo byatwaye amafaranga makeya ntabwo ari munsi ya miliyoni imwe cyangwa ebyiri.”

Meya yavuze ko impamvu byasabye icyumweru cyose ari uko umusarane yaguyemo wari ufite uburebure bwa metero 20, kandi nyirawo akaba yari yarashyizemo umunyu ubujyakuzimu bukiyongera.

Kugira ngo uyu murambo ukurwemo hakoreshejwe imbaraga z’ amaboko y’ abantu birananirana, hakoreshwa imashini zicukura zitazura ku mpande kuko umusarane wari ufunganye imyuka n’ ubushyuhe bikaba byinshi.

Nyakwigendera Jean Marie Vianney Mpozembizi yari afite imyaka 41 asize umugore n’abana batanu.