Print

Kompanyi itwara abagenzi ya Trinity imaze guhomba akayabo ka miliyoni 24 RWF kubera ifungwa ry’umupaka wa Gatuna

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 16 March 2019 Yasuwe: 4977

Iyi kompanyi itwara abagenzi,yahungabanyijwe bikomeye n’ifungwa ry’uyu mupaka dore ko benshi mu banyarwanda bayitegaga bahagaze kubera ukuntu bahohoterwa iyo bageze muri Uganda.

Umuyobozi wa Trinity Bus mu Mujyi wa Kampala, David Mugabo avuga ko bahombejwe n’ubwumvikane buke buri hagati y’u Rwanda na Uganda ariyo mpamvu basigaye bohereza bisi 2 ebyiri ku munsi zitwaye abanyamahanga aho kuba zirindwi ku munsi umwe nkuko byahoze.

Yagize ati “ Kuva habaho gufunga umupaka wa Gatuna, tumaze guhomba miliyoni 100 z’amashlingi (Frw miliyoni 24). Mu minsi ishize nibura, urugendo rumwe rwatwinjirizaga miliyoni 7.8 ariko ubu byaragabanutse kuko ubu hari gukora imodoka ebyiri gusa.”

Mugabo wagizweho ingaruka n’uyu mubano mubi w’ibihugu byombi, yabwiye Daily Monitor ko abakozi b’iyi Kompanyi 12 bakoreraga ku biro biri ahitwa Bakuli muri Kampala bashobora kugarurwa mu Rwanda mu gihe hazaba hatagize igihinduka, mu rwego rwo kugabanya ibihombo.