Print

Nyabihu:Abagore babiri bafashwe bahetse inzoga zitemewe nk’abahetse abana

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 17 March 2019 Yasuwe: 2584

Aba bagore babiri b’imyaka 25, bafatiwe mu murenge wa Mukamira,mu karere ka Nyabihu bahetse izi nzoga ku buryo abababonaga bagiraga ngo bahetse abana.
Aba bagore bombi bafatanwe amaduzeni 540 y’inzoga za magendu zitemewe mu Rwanda ziganjemo izitwa Blu Sky.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Innocent Gasasira, yavuze ko abapolisi bagenzura abantu binjiza magendu mu gihugu n’ibiyobyabwenge, bahawe amakuru n’abaturage, bahita bategura ibikorwa bwo kubafata.

Yagize ati "Twabonye amakuru ko hari abagore babiri binjije ibiyobyabwenge by’inzoga zitemewe mu Rwanda, tubafata bahetse mu mugongo nk’abahetse abana inzoga zitemewe mu Rwanda z’amoko atandukanye . Ni amayeri bakoresheje kuko bari babihetse wagira ngo ni umwana bahetse nk’uko baheka umwana bisazwe banatwikirijeho igitambaro.”

Muri aka karere ka Nyabihu na Rubavu,inzoga za magendu zikunze kuhinjira ziturutse muri RDC no muri Uganda ni Blue Sky, Chase Waragi, Living Waragi,Host waragi,Coffee Spirit, African Gin ndetse n’izindi zengerwa mu Rwanda mu ibanga rikomeye.


Comments

ninde wakubesheko sky zituruka murikongo ni yuganda 17 March 2019

ninde wakubesheko sky zituruka muri kongo ziva yuganda