Print

Ababuriye ababo mu mpanuka y’indege ya Ethiopian Airlines babwiwe ko bazahabwa indishyi z’akababaro zitangana nyuma y’umuhango wo kwibuka [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 17 March 2019 Yasuwe: 7320

Ikinyamakuru Daily Nation cyo muri Kenya cyatangaje ko ababuriye ababo muri iyi mpanuka ya Ethiopian Airlines bazahabwa izi ndishyi bitewe n’amabwiriza mpuzamahanga yo gutanga indishyi.

Aba bantu babuze ababo babwiwe ko bazahabwa indishyi bigendeye ku masezerano ya Montreal agenga indishyi zigomba guhabwa imiryango y’abahitanywe n’indege aho bareba imyaka,akazi n’ubuzima umuntu yari abayemo.

Lucas Nzioka watakaje mubyara we muri iyi ndege yatangaje ko nyuma y’umuhango wo kwibuka bakoze ku munsi w’ejo,abayobozi ba Ethiopian Airlines batigeze batangaza umubare nyawo w’indishyi z’akababaro bazabaha ariko ngo ni hagati y’ibihumbi 170 na 250 by’amadolari.

Yagize ati “Batubwiye ko bazaduha indishyi iri hagati y’ibihumbi 170 na 250 by’amadolari bitewe n’imyaka y’abacu baguye mu ndege,akazi bakoraga n’ibindi.Bizakorwa mu gihe kingana n’amezi 18.”

Abahanga mu gushakisha ibisigazwa by’ahabereye impanuka (Forensic),bakusanyije imyambaro,n’ibice by’imibiri y’abari muri iyi ndege ya Boeing 737 Max 8 bisaga ibihumbi 5000 bigomba gusuzumwa bigashyikirizwa imiryango y aba Nyakwigendera.

Buri kompanyi y’indege iba yarateganyije ubwishingizi kuri buri mugenzi uyigendamo igera ku bihumbi 170 by’amadolari,bityo akazahabwa imwe mu miryango gusa biremewe ko utishimiye indishyi arega Ethiopian Arlines agahabwa menshi kurushaho.

Ethiopian Airlines yishyuriye imiryango yose y’ababuze ababo amatike y’indege,amahoteli n’ibindi bakeneye muri uyu muhango wo kwibuka umuze icyumweru ukorerwa muri aka gace ka Bishoftu ahabereye impanuka.