Print

Umukobwa wa Micheal Jackson yatabawe arimo kwiyahura

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 17 March 2019 Yasuwe: 3444

Uyu mwana wa Micheal Jackson, arwaye indwara y’agahinda no kwiheba kubera ibirego byo gusambanya abana se umubyara amaze iminsi ashinjwa, byatumye afata umwanzuro wo kwiyahura gusa ku bw’amahirwe, yakomwe mu nkokora atapfa.

Mu gitondo cyo kuwa Gatandatu tariki ya 16 Werurwe 2019 nibwo polisi yahamagawe ibwirwa ko Paris,yikase umutsi wo ku kaboko (wrist) ari kugerageza kwiyahura, barahurura,bamujyana kwa muganga amaraso ataramushirana.

Mu minsi ishize nibwo hashyizwe hanze filimi mbarankuru yitwa Leaving Neverland,yarimo abagabo babiri barimo uwitwa Wade Robson na James Safechuck, bashinja umwami wa Pop,Micheal Jackson kubasambanya bakiri abana,nyuma y’igihe kinini abashukashuka.

Iyi filimi yagize ingaruka mbi kuri uyu mukobwa Paris,niko kugerageza kwiyahura ariko Imana ikinga ukuboko.

Ikinyamakuru TMZ cya mbere muri USA mu kwandika amakuru y’ibyamamare cyavuze ko uyu mukobwa yamaze gusezererwa mu bitaro ndetse yagaragaye yambaye ikoti ryanditseho ngo “meze neza”.

Paris yahungabanyijwe n’urupfu rwa se Micheal Jackson muri 2009, ndetse iyi ni inshuro ya kabiri yari yiyahuye nyuma yo kubigerageza abitewe n’agahinda gahoraho yari afite, birapfuba muri 2013.



Umukobwa wa Micheal Jackson yatabawe amaze kwiyahura kubera ibirego bishinjwa se