Print

Reba igihembo gihambaye Meddy yahawe n’urubuga rwa Youtube[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 17 March 2019 Yasuwe: 4909

Iri shimwe Meddy rizwi nka ‘Silver Play Button’ rihabwa umuhanzi cyangwa undi uwari wese ukoresha uru rubuga rwa Youtube ukurikirwa n’abarenga ibihumbi ijana kuri uru rubuga.

Meddy mu kwishimira iri shimwe yahawe yashyize amashusho kuruga rwa Instagram ashimira abakunzi be n’abakunda ibihangano bye.

“Ndabasuhuje bafana banjye, nshuti zanjye ndetse n’umuryango wanjye! Ndifuza gufata uyu mwanya nkabashimira kuba munshyigikira mu rugendo rwanjye, uyu munsi nabonye ishimwe, ‘Silver Play Button’ nagize abantu barenga ibihumbi ijana ku rubuga rwa Youtube, ndabashimiye kubwu ubufasha bwanyu.”

Kugeza ubu Meddy akurikirwa n’abantu ibihumbi 134 kuri uru rubuga rwa YouTube ndetse imwe mu ndirimbo ze zimaze kurwebwa n’abantu benshi ni iyitwa ‘Slowly’ imaze kurebwa n’abarenga miliyoni icyenda.