Print

Umwana w’imyaka 5 w’umunya Nigeria uherutse gutorwa nk’umukobwa mwiza kurusha abandi ku isi yatangiye kurwanirwa n’amakompanyi akomeye yo kumurika imideli [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 18 March 2019 Yasuwe: 7455

Uyu mwana muto wakoze agashya mu mwaka wa 2018,benshi bagacika ururondogoro bavuga ko asa n’igipupe cyaciye ibintu cyitwa Barbie,yatangiye kwifuzwa n’ibigo bikomeye byo kwamamaza imideli ngo bimuhembe agatubutse abyamamarize.

Ba Gafotozi bakomeye ku isi bakomeje kwiruka kuri uyu mwana w’umukobwa ubutitsa,bamufotora ndetse bamusaba ko yahura na ba boss babo kugira ngo bamuhe ibiraka bishyushye mu kwamamaza.

Mu minsi ishize,Jare yashyize hanze amafoto meza cyane ari kwamamariza kompanyi ikora imyenda y’abana yitwa Princess Ford bituma benshi bemeza ko ahazaza he ari heza cyane mu kumurika imideli.