Print

Nigeria: Umwana w’umukene yahawe inkunga n’ibyamamare bitandukanye nyuma yo kuvuga ko yahitamo kubabazwa aho kwirukanwa ku ishuli

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 18 March 2019 Yasuwe: 4680

Uyu mwana w’umukobwa ukiri muto ukomoka mu mujyi wa Warri mu ntara ya Delta,muri Nigeria,yafashwe amashusho ari kuririra imbere y’abarimu bari bamwirukanye kubera ko atishyuye amafaranga y’ishuli ababwira ko yahitamo gukorerwa iyicarubozo aho gutaha ngo ajye mu rugo.

Aya mashusho yakwirakwiriye ku mbuga nkoranyambaga zose zo muri Nigeria no ku isi,bituma ibyamamare bitandukanye byemera kurihira uyu mwana amashuli yose yifuza kwiga.

Abanya Politiki,abanya komedi,abakinnyi ba filimi n’imikino itandukanye muri Nigeria batangiye gukusanya amafaranga yo kuzarihira uyu mwana kuva mu mwaka w’amashuli abanza yigagamo kugera ageze kure hashoboka.

Muri Nigeria,abana babuze amafaranga y’ishuli iyo banze gusubira iwabo barakubitwa cyane ariyo mpamvu Success yahisemo kuhaguma ngo ababazwe ariko ntatahe mu rugo.