Print

Uganda:Abantu 2 bapfuye abandi 100 bararembye cyane nyuma yo kunywa igikoma bahawe na PAM

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 18 March 2019 Yasuwe: 1427

Umugore witwa Chemkany Stiango w’imyaka 50 ukomoka mu gace kitwa Amudat yapfuye kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize undi muntu wo mu gace kitwa Napak nawe yapfuye ku munsi w’ejo, mu gihe abandi barenga 100 barembeye mu bitaro nyuma yo kunywa igikoma bahawe na PAM ishinzwe ibiribwa ku isi.

Mu ntangiriro z’icyumweru gishize nibwo PAM yagemuriye agace ka Karamoja ibyokurya nkuko byari bisanzwe ariko kuri iyi nshuro byari byuzuyemo uburozi bihemukira bikomeye abaturage babiriye.

Umuyobozi w’agace ka Chepkwararat,Peter Apamayuwa,yavuze ko abantu benshi bahise batangira gucibwamo no kuruka nyuma yo kunywa iki gikoma bahawe na PAM.

Yagize ati "Byari biteye ubwoba kuko ahagana saa kumi n’ebyiri imodoka za UN na leta ya Uganda zanyuranagamo zitwara abantu baturutse mu byaro bitandukanye bigize agace ka Karita bibajyana ku bitaro."

Nyuma y’aho ibi byokurya bimereye nabi aba banya Uganda bigatuma babiri bahasiga ubuzima, PAM/WFP yatangiye iperereza ku biribwa byaketsweho gushyirwamo uburozi byahawe aba baturage ba Uganda ndetse ihita inabihagarika by’ agateganyo.

Abantu barembye cyane, banyoye iki gikoma, barimo gucibwamo cyane,bakaruka ndetse bakababara mu nda.

Nyakwigendera Stiango wapfuye yari afite abana batanu nabo bari mu bantu 50 bajyanwe ku kigo nderabuzima cya Karita III.

Umwe mu bayobozi ba Karitta,Joshua Lokapel yavuze ko nyuma ya Stiango hari undi muntu wapfuye ndetse avuga ko Leta ya Uganda nitazana imiti vuba hari abandi barembye bashobora gupfa.