Print

Uhiriwe Byiza Renus nawe yatwaye umudali wa Zahabu muri shampiyona ya Afrika y’umukino wo gusiganwa ku magare

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 18 March 2019 Yasuwe: 976

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere taliki ya 18 Werurwe 2019,nibwo Uhiriwe Byiza Renus yanikiriye abandi bakinnyi bakiri bato baturutse hirya no hino muri Afurika,aba uwa mbere mu gusiganwa mu muhanda mu gikundi.

Muri iyi shampiyona ya Afurika iri kubera muri Ethiopia ku nshuro ya 14,u Rwanda rumaze kwegukana imidali 7 irimo iya zahabu 2.

Kuri uyu wa Kabiri hazakinwa gusiganwa mu muhunda abakuru (Elite & U-23 Road race) ku bagabo n’abagore.



Uhiriwe yatwaye umudali wa zahabu nkuko na Mugisha Moise yawutwaye kuri iki cyumweru