Print

RDC:Gari ya Moshi yakoze impanuka ihitana abantu barenga 24

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 18 March 2019 Yasuwe: 2595

Nkuko amakuru aturuka muri RDC abitangaza,iyi gari ya moshi yibirinduye iragwa abarenga 24 bahita bahasiga ubuzima mu gihe abagera kuri 30 bakomeretse.

Polisi yo mu gace iyi gari ya moshi yakoreyemo impanuka,iravuga ko ibyumba bitandukanye byayo byaguye mu ruzi birimo abantu, hakaba hari gukorwa akazi ko kubishakisha, bityo ngo n’umubare w’abasize ubuzima muri iyo mpanuka ushobora kwiyongera.

Umunyamakuru wa BBC muri RDC aravuga ko nyinshi muri gari ya moshi zikorera muri iki gihugu mu gutwara abantu n’ibintu zishaje kubera ko zakozwe mu myaka ya 1960 bikaba aribyo bituma zisigaye zimara abantu.Iyi ni mpanuka ya gatatu ya gari ya moshi ibaye mu byumweru bike bishize.