Print

Cristiano Ronaldo ashobora gufatirwa ibihano bikarishye kubera uburyo yishimiye gutsinda Atletico Madrid

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 18 March 2019 Yasuwe: 4683

Cristiano yishimye afashe ku gitsina cye bituma benshi bacika ururondogoro,ariyo mpamvu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru I burayi ryavuze ko rishobora kumufatira ibihano.

UEFA yavuze ko yamaze kwiga ku myitwarire mibi Cristiano Ronaldo yagaragaje nyuma y’umukino Juventus akinira yatsinzemo Atletico Madrid ibitego 3-0,ariyo mpamvu izatangaza ibihano yamufatiye ku wa 21 Werurwe 2019.

Ronaldo yishimiye gutsinda yifata ku gitsina mu rwego rwo gusubiza Diego Simeone wabikoze ubwo bari bamaze gutsinda Juventus ibitego 2-0 mu mukino ubanza.

Diego Simeone yaciwe akayabo k’ibihumbi 17 by’amapawundi azira kwishima azunguza igitsina cye,bituma na Cristiano Ronaldo amwiryaho ubwo yari amaze kumutsinda ibitego 3 wenyine.

Cristiano Ronaldo yashinjwa kugaragaza imyitwarire mibi itesha agaciro umupira w’amaguru ndetse ashobora guhagarikwa umukino ubanza WA 1/4 na Ajax,uzabera mu Buholandi.