Cristiano yishimye afashe ku gitsina cye bituma benshi bacika ururondogoro,ariyo mpamvu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru I burayi ryavuze ko rishobora kumufatira ibihano.
UEFA yavuze ko yamaze kwiga ku myitwarire mibi Cristiano Ronaldo yagaragaje nyuma y’umukino Juventus akinira yatsinzemo Atletico Madrid ibitego 3-0,ariyo mpamvu izatangaza ibihano yamufatiye ku wa 21 Werurwe 2019.
Ronaldo yishimiye gutsinda yifata ku gitsina mu rwego rwo gusubiza Diego Simeone wabikoze ubwo bari bamaze gutsinda Juventus ibitego 2-0 mu mukino ubanza.
Diego Simeone yaciwe akayabo k’ibihumbi 17 by’amapawundi azira kwishima azunguza igitsina cye,bituma na Cristiano Ronaldo amwiryaho ubwo yari amaze kumutsinda ibitego 3 wenyine.
Cristiano Ronaldo yashinjwa kugaragaza imyitwarire mibi itesha agaciro umupira w’amaguru ndetse ashobora guhagarikwa umukino ubanza WA 1/4 na Ajax,uzabera mu Buholandi.