Print

Umugenzi w’umuyisilamu yashwanye n’umukozi wo mu ndege wamwibasiriye ubwo yari amaze iminota 15 mu musarani

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 18 March 2019 Yasuwe: 7463

Adil Kayani wateze indege ya Kompanyi ya Easyjet ubwo yavaga muri Maroc yerekeza mu Bwongereza,yahuye n’uruva gusenya ubwo umwe mu bakozi bayo yamukekaga amababa ubwo yari amaze iminota 15 mu bwiherero adasohoka,akajya kumuneka byateje umwuka hagati yabo.

Kayani yashinje abakozi b’iyi ndege kugira ya myumvire mibi y’uko Abayisilamu bose ari ibyihebe nyuma yo kubona uyu mukozi amusanze mu bwiherero aje kumuneka nyuma yo kumara iyi minota yose ari mu bwiherero.

Kayani yavuze ko uyu murinzi wo mu ndege yaje ku rugi rw’umusarani yarimo atangira gukomanga cyane amusaba gusohoka,undi amusubiza ko agiye kurangiza ariko birangira yinjiye ku ngufu mu musarani yarimo.

Uyu Kayani yamaganye abantu bakora muri kompanyi y’indege itwara abagenzi ya EasyJet,avuga ko bamuhohteye kubera ko ari umuyisilamu ndetse afitanye isano n’abanya Pakistan.

Yagize ati “Ndatekereza ko ari ivangura rikomeye nakorewe.Barebye uruhu rwanjye barampohotera.ni iyicarubozo.Bafite imyumvire mibi ku bayisilamu.”

Kayani yahawe amapawundi 500 y’impozamarira kugira ngo yihanganire ibyo yakorewe n’uyu mukozi wa EasyJet arayanga ahubwo ahitamo kubasebya mu binyamakuru.

Umuvugizi wa EasyJet yasabye imbabazi Kayani avuga ko abashinzwe umutekano w’iyi ndege bakunze gukomanga kenshi ku bwiherero kugira ngo barebe ko nta muntu wagiriyemo ikibazo ndetse nta kindi baba bagamije uretse gucungira abagenzi umutekano.

Kayani yavuze ko yahohotewe n’umukozi wo mu ndege ya Easyjet

Comments

19 March 2019

Uyu murinzi bazamumpe muhe akazi ndetse mwongere n’ umushahara kuko azi gukora akazi ke ndetse anareba kure kuko agira amakenga.

Kuri iki gihe ntibyoroshye kumenya uvugisha ukuri n’ubeshya, ikindi ku Isi hose birazwi ko abahezanguni baturitsa amamodoka , imiturirwa, indege, ...birazwi ko ari aba Islam nubwo atari bose.

Kubona rero umuntu uturuka muri biriya bihugu by’iburadirazuba w’Umuyislam ajya mu bwiherero agatindamo cyane, nta kintu Sécurité atari kumukeka.
Ahubwo uriya Mugabo yagombye kwihangana agashimira uriya Sécurité ko azi gukora akazi neza Aho gusebanya.

Sécurité numva ataragize ivangura ahubwo yagize impungenge kandi nibyo rwose.