Print

N’golo Kante yongeye gukora agashya kasekeje cyane abakinnyi b’ikipe y’Ubufaransa barimo Pogba na Mbappe

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 18 March 2019 Yasuwe: 6823

N’golo Kante ukunze gukora udushya tugafatwa nk’urwenya,yazindutse mu rukerera agera ku kibuga cy’imyitozo mbere y’abagenzi be baje kuhamusanga nyuma y’amasaha 5 n’igice.

N’golo Kante yageze ku kibuga cy’imyitozo cya Clairefontaine amasaha 5 n’igice mbere y’uko bagenzi be bahagera,bituma benshi batangazwa n’umurava we ndetse no kubahiriza igihe.

Igitangaje kurusha ibindi,ni uko N’golo Kante yakinnye umukino wose wo kuri iki Cyumweru Chelsea FC yatsinzwemo na Everton ibitego 2-0,ariko yatanze bagenzi be bari bari mu bufaransa n’abatari bafite imikino.

Ikinyamakuru l’Equipe cyavuze ko N’golo Kante yageze kuri Clairefontaine kare cyane kandi atabisabwe ndetse yirarira mu byumba byateganyirijwe abakinnyi mu gihe abandi bo baje kuhamusanga nyuma.

Clairefontaine ni ikigo gihenze ikipe y’Ubufaransa ikoreramo imyitozo,kikaba gifite ibyumba byo kuraramo,igikoni cyiza,Gym ndetse n’ibibuga bitandukanye by’imyitozo.




N’golo Kante yamaze amasaha 5 n’igiceategereje ko bagenzi be barimo Mbappe Griezmann na Pogba bamusanga Clairefontaine