Print

"Gukora ikintu mu gihe cyacyo ni umuyoboro w’ubutsinzi": Rev./Ev. Eustache Nibintije

Yanditwe na: Rev./Ev. Eustache Nibintije 18 March 2019 Yasuwe: 1021

Ijambo ry’Imana riboneka mu igitabo c’ umuhanuzi Hagayi igice cya mbere k’ umurongo wa kabiri ( Hagayi 1:2) riravuga riti:" Uwiteka Nyiringabo aravuga ati: Ubu bwoko buravuga buti ‘Igihe cyo kongera kubaka inzu y’Uwiteka ntikiragera.

Naho k’umurongo wa 6 akavuga ati” Mwabibye byinshi ariko muzasarura bike, murarya ariko ntimuhaga, muranywa ariko ntimushira inyota, murambara ariko ntimushira imbeho, kandi n’ ukorera ibihembo abibika mu ruhago rutobotse. K’ umurongo wa 7 nabwo akavuga ati”Nimwibuke ibyo mukora “.

Ijambo ry’ umukuru w’ igihugu cy’u Rwanda Nyakubahwa Paul Kagame, mu inama imwe y’ abayobozi, ubwo yari arimo abagira inama yabasangije ubunararibonye ati :” Umunsi umwe nigeze kwakira telephone y’ umuntu ampamagara, aza kumbwira ko ari umuturage w’ahantu nzajya gusura, anshimira ko nzajya kubasura maze arangiza ambwira ko niyo ntanaza ko no kubabwira gusa ko nzaza bihagije kuko ibyo abayobozi bo hasi bari banze gukora ko ubu bari kubikora.

Kuba ugomba gukora ikintu cyiza usabwa gukora ariko ntugikore maze ukagikora ku wundi munsi ni bibi kandi nabwo ukagikora ari uko habayeho impamvu runaka iguhwitura nk’uku Umukuru w’Igihugu yatanze uru rugero rw’abayobozi barindira ko azajya gusura uturere bamara kumva ko agiye kuza bakabona gukora ibyo bagombaga gukora mbere .

Iyo Imana cyangwa ubuyobozi bakubwiye ku byerekeye guhindura ibijyanye n’ imyitwarire yawe itameze neza cyangwa kwegera mu genzi wawe kugira ngo murangize ibibazo mufitanye( gusabana imbabazi) mu byo utabashije kumukorera maze ntubikore,uba wangije amahoro wari gukura ku Imana.

Ariko icyari kuba kiza kwari ugushyira mu ibikorwa icyo Imana cyangwa abakuyobora bakubwiye muri ako kanya. Ushobora kubura amahoro nawe ubwawe mu gihe ugiye kuryama kubera ko utakoze icyo wagombye gukora kandi ukizi mu inshingano yawe.

Rya jambo natangiriyeho nkubwira “ procrastination” rituma utagira amahoro ubwawe bikagucira urubanza.

Hari igihe nigeze gusanga umugore wanjye yabuze amahoro mu gihe yari avuye ku kazi. Naramwegereye ndamubaza nti “ byakugendekeye gute? Ko wavaga ku kazi unezerewe none uyu munsi byakugendekeye gute ku kazi? Ansubiza ko nta kibazo yagize ku kazi ko ahubwo ko yabuze amahoro kubera nageze hano mu rugo, agacirwa urubanza n’ ibintu yagombye kuba yarakoze mu cyumweru cyashize akabisubika none akaba nabwo adashobora kubikora ngo abirangize.

Ushobora kwitegereza mu nzu yawe ugasanga ni akajari, mu gikoni amasahani aruzuye atogeje mu gihe cyayo, salon idatunganije neza, ibintu byose ari zagarazagara. Maze wowe ubwawe mu mutima ugatekereza uti” (What’s wrong with me). Vraiment ndi umunebwe. Kandi muri ako kanya ubivuga ugakomeza wirebera Television, ugakomeza ibiganiro wari urimo n’ inshuti yawe cyangwa ugakomeza ibyo wari urimo ntujye gukora ibyo uri kwiyitira umunebwe.

Birashoboka ko Imana yigeze kuvugana nawe ku bijyanye n’ amadeni ukunda gufata cyangwa imikoreshereze y’ amafranga bitewe ni uko uyakoresha nabi maze mukabiganiraho n’ uwo mwashakanye ndetse ukaza kwanzura ko ugiye kubihagarika ariko undi minsi wagera ku gasoko ukitegereza ikintu ukumva ushatse kubikora nkuko wabigenzaga mbere maze mu mutima ukavuga uti:” reka nkigure umwanzuro nari nafashe wo kubihagarika nzawutangira ikindi gihe.

Kera nkinywa inzoga hari igihe nafataga gahunda yo kugabanya amacupa ya mutzing kuko nakunda mutzing cyane noneho ngafata umwanzuro wo kunywa amacupa 2 gusa byibura ariko nagera mu kabari narangiza icupa rya kabiri nkumva ko ariho narigenze gutangira kunywa maze ngahita nsubika iyo gahunda nkayimurira ku kundi kwezi nzongera guhemberwaho ubwo inzoga nkazinywa ku bwinshi.

Ibihe byinshi dukunze kwimurira ibyo twagombye gukora, ikindi gihe ariko ijambo ry’ Imana riravuga ngo”Iyo uzi gukora ikintu kiza ntugikore bikuviramo icyaha”.

Ushobora kumbaza uti “ Ni icyaha kujya gukoresha amafranga menshi? Iyo mu mutima wawe uziko ikintu atari kiza kuri wowe maze ugakomeza kurwanya umutimanama wawe uko kuba ari ugusuzugura ( That’s disobedience) ntushobora kubona imigisha kuri ibyo bikorwa.

Ijambo ry’ Imana rivuga ko” ikintu cyose kidaturuka mubyo wizera kiba ari icyaha”. Mu yandi magambo mu gihe ugiye gukora ikintu wumva ko kitari gikwiriye ntabwo ibyo bintu binezeza Imana cyangwa umukoresha wawe kuko bitaba biri mu nzira yibyo yifuza.

Abantu benshi tumaze gusobanukirwa ko gukora imyitozo ngororamubiri (sport) ko ari byiza kandi bigira umumaro mu kugira ubuzima bwiza ndetse n’ ubuyobozi bukuru bw’ igihugu bakabikora ahanini bugamije kuberaka Urugero.

Byerekana ko nta muntu n’umwe udakeneye ubuzima bwiza. Nyuma yaho nawe ugafata umwanzuro wo kubikora. Ukongera ukamenya ko kurya cyane ibiryo mu kajagari ndetse no kunywa ibinyasukari cyane ko atari byiza bityo nabyo ugafata umwanzuro wo kubihindura maze ukabihagarika ariko aho kugira ngo uhite ubikora ahubwo ukabiha igihe ugira uti: “ nzatangira kubikora mfite umwanya uhagije cyangwa nzatangira muri weekend. Ibyo ntabwo aribyo Imana iba ishaka wagombye kubitangira uwo mwanya ( Do it now).

Birashoboka ko hari umuntu wari ukwiriye kubabarira kuko Imana iri kubigutegeka mu mutima wawe ndetse ukaba wanabuze n’ amahoro kubera ibyo. Ariko ukaba uri gutekereza mu mutima wawe uti:” Ntabwo nabikora ubu kuko bikimbabaza, nyamara uko ugenda ubyegezayo ni nako ibindi bibazo biturutse muri uko kudatanga imbabazi birushaho kuba byinshi mu rundi ruhande, ariko uteye intambwe mu kwizera kandi ukagabanya umujinya n’ uburakari bizaguhindukira byiza kandi umunezero uzuzura mu ubuzima bwawe.

Ushobora kumbaza uti, Pastor nzabimenya gute ko ari igihe cy’ Imana? Mu magambo yoroshye, Ni igihe Imana iba iri kuvugana nawe mu mutimanama wawe, ukabura amahoro ku kintu wirengagije gukora maze ukakimurira ku wundi munsi, ni akantu ukeneye guhindura mu mico yawe.

Hagarika kuvuga uti “Imana imbabarire” ahubwo “ Hita ugikora ako kanya” kuko icyo Imana iri gushaka ni ugushyira mu ngiro ibyo iri kuguhatira gukora n’ubwo no gusaba imbabazi nabyo ari byiza. Ntukareke gukora ibintu byerekeranye n’ubuzima bwawe kuko ni ngombwa gufata neza umubiri Imana yaguhaye.

Nibyo Imana ishobora kudufata neza ku bintu byose ariko Imana nayo ikeneye kubona uruhare rwawe kuko niyo mpamvu yaremye umuntu bitandukanye n’inyamaswa ikamuha ubwenge.

Ugomba kujya kwa muganga mu gihe wumva umubiri wawe utameze neza, nta kumva ko bigomba gusengerwa gusa n’ubwo nabwo ari bwiza. Aha ushobora nabwo kumbaza uti:”koko nawe Pastor wizera Imana kandi unatwigisha ko kwizera Imana ari byiza kandi inakiza”?

Nibyo nizera Imana ko ikiza indwara zose ariko nabwo nizera ko iyo ufashe neza umubiri wawe ukawurinda indwara kandi nkabaho ubuzima bwiza kurusha kubaho ndi kujya kwa muganga, umubiri wanjye uri kumbabaza cyangwa ndi kujya gusengerwa.

Uyu munsi ndi kuvuga ku ijambo rivuga procrastination risobanura kwimurira ikintu wagombwe gukora ako kanya ukakimurira undi munsi, ariko ndagira ngo tubihagarike kuko atari byiza.

Birashoboka ko wahagaritse gufata umwanya wo kuba uri kumwe n’ Umuryango wawe( your family) kubera ko uvuga ko nta mwanya wabyo ubifitiye ( I am so busy) cyangwa kujya gusura ababyeyi bawe basigaye aho wavukiye ubu ukaba uba mu mujyi( Town) cyangwa ukaba ukora igihe cyose.

Ariko wagombye kumenyereza umutimanama wawe n’ ubwenge bwawe ibi bikurikira: Gufata umwanya wo kugenda buhoro maze ugafata umwanya wo kunezeranwa n’abana bawe Imana yaguhaye, gufata umunsi umwe wo gukora urugendo rwo kujya gutemberera ababyeyi bawe baba aho wavukiye cyangwa batuye ahatandukanye naho utuye.

Rev./Ev. Eustache Nibintije, Umunyeshuri wa Patriots Bible University yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari nawe utugezaho izi nyigisho

Gufata umwanya wo gutelephona zimwe mu nshuti zawe watekerezagaho kandi wakundaga. Aha ntabwo ndi kuvuga gutelefona inshuti utekerezaho kandi ukunda ubu, ahubwo ndi kuvuga inshuti wakundaga mbere nyuma ukazireka.

Umubyeyi yari afite umwana nyuma baza kugira icyo batumvikana habaho gutandukana ariko nyuma biba ngombwa habaho guhuzwa nabo mu miryango yabo ariko umwana akomeza kubika umujinya n’ uburakari yanga gutanga imbabazi no gukomeza imigendanire myiza n’ umubyeyi we binakomeza kuzana umwuka mubi mu muryango wose.

Ariko muri uko guhuzwa, umubyeyi we yabashije kumusaba imbabazi ku byabaye byose. Nyuma gato uwo mubyeyi we aza gupfa. Nyuma yo gupfa k’uwo mu byeyi, uwo mwana yaje kubaho umutima umucira urubanza ndetse n’ isoni nyinshi aho aciye hose kuko iyo nkuru yari yaramenyekanye hose.

Nshuti yanjye ubuzima ni bugufi wihagarika cyangwa ureke gutanga imbabazi ku bantu bagukoreye ikibi.

Reka gutanga impamvu iyo ariyo yose yo kudakora ikintu kiza kuko udashobora guhagarika urupfu kandi burya nta gihe kiza kizabaho cyo gukora icyo Imana yashyize mu mutima wawe kuko ikiza n’ukugikora ukigitekereza. Gufata umwanzuro wo gukora ikintu ushaka gukora ni nonaha.( Do it now).

Ntutakaze umwanya wo kuba umuntu mwiza. Ijambo ry’ Imana riravuga riti:” uyu munsi w’ agakiza. Uyu munsi ni umunsi wo gufata umwanzuro mwiza wo guhinduka mu buzima bwacu. Imana ni Imana yawe iri gukorana nawe mu mutima wawe kuri ibi byigisho.

Tangira ukore icyo iri kukubwira kano kanya (right now), iyi niyo nzira ukwiriye gukoresha kugira ngo uhindure ubuzima bwawe.

Birashoboka ko uyu munsi utanezerewe bitewe ni uko utari gukora ibyo uzi ko ari byiza kandi wagombye no gukora. Ukaba uri kugenda ubisubiza inyuma mu gihe Imana nayo iri kugenda ibijyana imbere.

Sobanukirwa ko Imana itajya iduhatira kubaho mu munezero, ahubwo iduha kwihitiramo ibyo dushaka, ariko igihe cyose wahombye kumva icyo umutimanama wawe ukubwira. Ntabwo ndi kukubwira umwuka w’ Imana n’ubwo nawo ariko kazi kawo.

Ahubwo ndakubwira kumvira umutimanama wawe ubwawe ukubwira ibyo kuba umuntu mwiza. Ndabizi umwana w’ umuntu arageragezwa igihe cyose kandi abashaka kureka gukora ikintu mu gihe cyacyo akumva yagikora mu gihe runaka.

Mu isezerano rya kera nk’uko twatangiye tubisoma mu gitabo cy’ umuhanuzi Hagayi, Imana yavuganye n’ abantu bayo ku bijyanye no kubaka inzu yayo ariko abantu nabo bakavuga bati” "igihe cyabyo ntikiragera, tube turetse tuzayubaka ikindi gihe. Ubu dufite byinshi byo gukora”. Ibyo nibyo natwe dukora muri iki gihe.

Ariko Imana ikongera ikavuga iti:” mukwiriye kugenzura inzira zanyu”. Niba ukora buri munsi ariko ntubone utera imbere nk’ abandi,ukeneye kugenzura inzira zawe, iyo wahagaritse gukora icyo wagobye gukora ni kimwe no gushyira mu mifuko yatobotse. Imana idufashe.