Saa cyenda za mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri taliki ya 19 Werurwe 2019, nibwo Dusengimana n’abandi bagenzi be 2 baje kwiba kwa Nteziryayo,batobora inzu, umugore wa Nteziryayo arabumva atabaza Police ihageze isanga barimo barasohora bimwe mu byo batunze.
Uyu mugabo ushinjwa ubujura wari mu nzu, yabonye abapolisi bahageze ngo afata umupanga ashaka kubatema,nibwo umwe muri bo yakoze mu mbarutso y’imbunda ye, aramurasa arapfa.
Uyu mugabo ushinjwa ubujura yaje mu gihe kibi kuko uyu mukozi wa BNR, Nteziryayo ngo yari mu ruzinduko rw’akazi mu Ntara,yasize umugore we ku rugo.
Gitifu w’umurenge wa Gizozi,Theophile Niragire yabwiye Umuseke ko ubu bujura bwabereye mu kagali ka Musezero mu mudugudu wa Byimana.
Abajura baje kwiba kwa Nteziryayo bari abasore batatu ariko ngo 2 bamenye ko polisi ihageze bariruka Dusengimana wari ukiri mu nzu azana umupanga ashaka gutema abapolisi ngo ahunge baramurasa arapfa.
Mu Murenge wa Gisozi hari abajura benshi,hamaze kurasirwa abajura bagera kuri 3 mu minsi mike ishize, bose bafatiwe mu cyuho.
Inzu ya Nteziryayo bayitoboye bashaka kumwiba
ibi nibyo bibakwiye
abo banyazi banze gukoresha amaboko yabo mukomeze mubadukize! naha kabeza baratujengereje!