Print

Solskjaer yibasiye abakinnyi ba Manchester United nyuma yo gusezererwa na Wolves muri FA Cup

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 19 March 2019 Yasuwe: 2797

Ole Gunnar Solskjaer yavuze ko abakinnyi be batakoze ibyo yababwiye ahubwo bisubiriye mu bihe bya Mourinho byo gutsindwa uko bishakiye.

Ole Gunnar Solskjaer wifuzaga gutwara igikombe cya FA Cup kugira ngo nibura arangize amasezerano yahawe hari ikintu ahesheje Manchester United,yababajwe no kuba yarakuwemo na Wolves muri ¼ cy’irangiza cy’iki gikombe kuwa Gatandatu w’iki cyumweru,atsinzwe ibitego 2-1.

Ole Gunnar Solskjaer yavuze ko umukino wo kuwa Gatandatu ariwo mubi cyane yabonye kuva yafata iyi kipe mu Ukuboza umwaka ushize asimbuye Mourinho wari uyigejeje ku manga.

Yagize ati “Uyu niwo mukino wa mbere mubi dukinnye kuva nahabwa Manchester United.Twatangiye gutera intambwe isubira inyuma aho twahoze.”

Manchester united ntiratsinda umukino nyuma yo gukora amateka yo gusezerera ikipe ya PSG mu mikino ya UEFA Champions League.

Ole Gunnar Solskjaer wasingizwaga na benshi yatangiye gutakarizwa icyizerre kuko ikipe ye yatangiye gusubira inyuma cyane cyane mu busatirizi.