Print

Harmonize yavuze ku bivugwa ko yaba afite umugambi wo kwirukana Diamond muri Wasafi

Yanditwe na: Martin Munezero 19 March 2019 Yasuwe: 3393

Mu busanzwe Wasafi Classic Baby (WCB) isanzwe aru label y’umuhanzi Diamond Platnumz ari na we wayinjijemo Harmonize.

Mu gihe hari amakuru avuga ko Harmonize wamenyekanye mu ndirimbo zikunzwe nka Atarudi ari gukora ibishoboka byose ngo azigarurire Wasafi bityo asigare ayoboye mu njyana ya Bongo Flaver, ku giti cye ahamya ko ibivugwa ari ibinyoma.

Ati”Sinifuza kuvuga kuri ibyo bintu kuko atari byo na busa. Byibura nimumbaze ku bindi bitari ibyo. Mwe Abanyamakuru hari inkuru zimwe mukwiye kujya mutesha agaciro, kuko ibyo abantu bavugira ku mbuga nkoranyambaga byose buri gihe bitaba ari ukuri. Rimwe na rimwe abantu bashyira ku karubanda ibintu mu by’ukuri bidashobora no kubaho.”

Ibi Harmonize yabitangaje mu kiganiro yagiranaga na Global Tv, asaba abantu n’itangazamakuru muri rusange kudaha agaciro ibyo babona byose kuri Instagram.

Yongeyeho ati”Mukwiye kumenya ko ndi umuhanzi uri kugenda akura buri munsi, kubera ibyo rero abantu bazamvugaho ibyo babonye byose.”

Harmonize yakomeje avuga ko kurwanya Diamond byaba bisa no kurwana na se kandi ari umwana, dore ko afata Diamond nka se iyo bageze muri WCB.

Ati”Ndi nk’uruhinja muri WCB, urumva ko bigoranye cyane kurwanya data umbyara[Diamond] cyangwa nsenye iwacu mu rugo.”

Muri rusange abavuze ko Harmonize ashaka guhirika Diamond muri Wasafi babishingira kukuba Harmonize ari gukora indirimbo zigakundwa cyane, ikindi akaba afite ibitaramo mpuzamahanga byinshi ari kugenda akora.