Print

Kajugujugu ya RDF yakoreye impanuka muri Sudani y’Epfo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 19 March 2019 Yasuwe: 6246

Iyi ndege ya kajugujugu yo mu bwoko bwa Mi-17-1V y’Ingabo z’u Rwanda yaguye hafi ya Pariki ya Pagak mu Majyaruguru ashyira Uburengerazuba bwa Sudani y’Epfo ku gicamunsi cyo ku wa Gatandatu ushize,ubwo yarimo ihaguruka.

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Lt. Col. Innocent Munyengango, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko iyi kajugujugu yahagurutse ariko yagera hejuru ikongera ikagaruka ku butaka.

Yagize ati “Yahagurutse iva ku butaka, igeze hejuru irongera isubira hasi [crash landing], hari ahantu hato kandi ubusanzwe biba byiza iyo ihagurukiye ahantu hagari.”

Iyi ndege yari itwaye abantu bagiye muri ‘patrol’, gusa mu bari bayirimo bose nta n’umwe wigeze ugira ikibazo ndetse n’aho yangiritse ngo ni ahantu hashobora gusanwa.

Yagize ati “Abapilote baragerageje nta muntu wakomeretse. Yari itwaye abantu 23 barimo abapilote bane n’abagenzi 19.”

Icyateye impanuka y’iyi ndege ya RDF yifashishwa na UN mu butumwa bwo kugarura amahoro muri sudani y’Amajyepfo ntikiramenyekana


Comments

Keza 21 March 2019

Imana isingizwe iteka, ubwo ntamuntu wahagiriye ikibazo pe!