Print

Cristiano Ronaldo n’umukunzi we bafunguye inzu y’ubucuruzi bwo gusubiza imisatsi abantu bafite uruhara [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 19 March 2019 Yasuwe: 3284

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere taliki ya 18 Werurwe 2019,nibwo Cristiano n’umukunzi we Georgina Rodriguez bitabiriye umuhango wo gufungura Insparya,inzu izajya ifasha abantu barwaye uruhara kongera gusubirana imisatsi yabo.

Ronaldo n’umukunzi we Georgina bari barimbye cyane kuko bose bari bambaye amashati y’umweru n’amapantaro y’umukara.

Iyi saloon ya Insparya izajya yakira abantu baturutse hirya no hino bashaka kwikiza uruhara ndetse Georgina Rodriguez niwe ugiye kuyibera umuyobozi.

Ronalo yabwiye ikinyamakuru ABC ko yahisemo gufungura iyi nzu mu mujyi wa Madrid kubera ko yawugiriyemo ibihe byiza ubwo yari umukinnyi wa Real Madrid.

Insparya ntabwo izajya ifasha abafite uruhara gusa ahubwo izajya ifasha abagabo kugira ubwanwa bwinshi ndetse no guha ibitsike abagore.