Print

Umukinnyi wo muri Turkia yakuyemo ikabutura yereka abafana ba mukeba igitsina cye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 20 March 2019 Yasuwe: 3126

Uyu myugariro ari kuva mu kibuga, yumvise abafana b’iyi kipe bari bahanganye bari kumutuka niko kugenda amanura ikabutura ye afata igitsina cye akizungurize imbere yabo.

Aya makipe yombi yo mu cyiciro cya 5 mu mikino y’abatarabigize umwuga muri Turkia yanganyije 0-0 bituma iyi kipe ya Mahmut Onur Toprak yegukana igikombe.

Uyu mukinnyi weretse igitsina cye abafana ba mukeba yiganye umutoza Diego Simeone wishimye azunguza igitsina cye ndetse na Cristiano Ronaldo yarabikoze nyuma yo gusezerera Atletico Madrid.

Uyu mukinnyi yamaze kuregwa mu bashinzwe shampiyona y’icyiciro cya 5 muri Turkia kugira ngo afatirwe ibihano kubera iyi myitwarire mibi.