Print

Zlatan Ibrahimovic yagiriye inama umutoza wa Manchester United Ole Gunnar Solskjaer

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 20 March 2019 Yasuwe: 2807

Uyu rutahizamu yavuze ko Solskjaer akwiriye guhindura imvugo yoretse abantu bo muri Manchester United yo kumva ko nta muntu wasimbura Sir Alex Ferguson ndetse no kugereranya abantu nawe.

Yagize ati “ibintu byose bikozwe bigereranywa n’ibyo Ferguson yakoze.Bakunze kuvuga ngo iyo Ferguson aba ahari ibintu ntibyari kuba,ntabwo Ferguson yakora ibintu gutya.Buri kintu cyose aba ari Ferguson.

Njyewe mbonye akazi navuga nti singifite Ferguson.Ndashaka kubaka amateka yanjye ubwanjye.Sinshaka kumva ibyabaye mbere.Ndashaka kubaka ibyanjye.Ferguson yakoze amateka muri Manchester United ariko ubu ikipe yarakomeje nyuma y’uko agiye.Umutoza akwiriye kubaka amateka ye.”

Zlatan utajya aripfana yanenze Gary Neville na Paul Scholes birirwa basebya Manchester United mu binyamakuru kandi nta kazi bayifitemo.


Zlatan yasabye Solskjaer kubaka amateka ye aho kugendera kuya Ferguson