Print

Jose Mourinho yavuze umukinnyi yagura amafaranga menshi kurusha abandi ku isi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 20 March 2019 Yasuwe: 7434

Jose Mourinho yavuze ko uyu rutahizamu wa PSG w’imyaka 20 ariwe mukinnyi abona ahenze kurusha abandi kubera ubuhanga afite kandi akiri muto cyane.

Yagize ati “Ni umuhanga cyane.Ndatekereza ko urebye imyaka ye n’iya Cristiano Ronaldo na Messi bari hejuru ya 30, Neymar wa 27,niwe wagura ku isoko.Mbappe niwe mukinnyi wahenda kurusha abandi bose kubera imyaka mike, afite ejo hazaza.Ntabwo wakwibaza ibyo azakora mu myaka 5,10 ahubwo wareba ibyo ari gukora ubu.Ijambo rimwe namuvugaho ni uko ari umuhanga.”

Mbappe amaze gutsinda ibitego 26,anatanga imipira 6 yavuyemo ibitego mu mikino 23 ya Ligue 1 y’uyu mwaka.

Mourinho yavuze ko adashidikanya kuri Mbappe ndetse yizeye neza ko azasimbura Cristiano Ronaldo na Messi bamaze imyaka irenga 10 bayoboye isi.


Mourinho yavuze ko Mbappe ariwe mukinnyi abona ahenze kurusha abandi ku isi