Print

Burundi:Abapolisi babiri bishwe n’umugizi wa nabi bivugwa ko ari umujura arangije atwara imbunda zabo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 20 March 2019 Yasuwe: 2160

Nyuma yo gutabazwa aba bapolisi bahise bajya muri aka gace gutabara bahageze basanga uyu muntu bikekwa ko ari umujura yabiteguye,abarasa urufaya arangije atwara imbunda bari bitwaje.

Umuvugizi wa Minisiteri y’umutekano mu gihugu cy’Uburundi yatangaje ko nyuma y’urupfu rw’aba bapolisi,hamaze gutabwa muri yombi abantu 5 barimo n’uyu mugore wabahamagaye avuga ko yatewe n’umujura.

Uyu muntu warashe aba bapolisi agatwara n’imbunda zabo ntarabasha kuboneka ariko ari guhigwa bukware n’abashinzwe umutakano mu Burundi.