Print

Umutoza Arsene Wenger yifuzaga ko amusimbura muri Arsenal yamaze kumenyekana

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 20 March 2019 Yasuwe: 4028

Uyu Mufaransa wari wasize Arsenal ku manga,yabwiye ubuyobozi bwe mbere y’uko agenda ko bwaha akazi Umutaliyani Carlo Ancelotti bumutera utwatsi bishyiriraho Umunya Espagne Unai Emery.

Umunyamakuru w’Umutaliyani uzwiho kumenya amakuru ya Napoli cyane witwa Ciro Venerato yavuze ko Carlo Ancelotti yari ategereje ko Arsenal imuhamagara ntibyakunda ahitamo kwigira muri Napoli.

Yagize ati “Icyo nababwira ni uko ibyabereye inyuma ahantu benshi batazi ari uko Arsene Wenger yifuzaga ko Carlo Ancelotti ariwe wamusimbura.Murabizi ko Carlo Ancelotti afite umugore w’umunya Canada n’umuryango we wose utuye London.yifuzaga aka kazi cyane birangira gahawe Emery.

Uyu munyamakuru yavuze ko yanze bikomeye ikipe ya Arsenal kubera ko yamwimye akazi ndetse ngo umujinya ayifitiye azawuyitura nibahura muri UEFA Europa League.


Wenger yifuzaga ko Ancelotti ariwe wamusimbura muri Arsenal