Print

Umugore yakase ijosi umwana we amuziza ko umugabo we amukunda kumurusha

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 21 March 2019 Yasuwe: 5125

Uyu mugore waciye ibintu hirya no hino,yagiriye ishyari rirengeje urugero uyu mwana we wari umaze ibyumweru 3 gusa avutse,maze ahita afata icyuma amukata ijosi arapfa.

Se w’uyu mwana w’imyaka 26 yageze mu rugo avuye kumena imyanda abona umugore we yuzuyeho amraso bituma yirukankira mu cyumba kureba umwana we,amugezeho asanga aryamye mu maraso menshi ndetse yakaswe ijosi.

Uyu mugabo yahise ahamagara polisi iraza ita muri yombi uyu mugore,itegeka ko bamujyana mu bitaro by’abarwayi b’indwara zo mu mutwe kubera aya amahano yakoreye umwana we.

Nyuma y’ibyumweru 3 ari mu bitaro by’abasazi,uyu mugore yashyikirijwe abashinzwe gukora iperereza ,babwira ko nawe atibuka icyamuteye gukata ijoso umwana we.

Nyirabukwe w’uyu mugore niwe wabwiye abanyamakuru ko uyu mugore yababajwe n’uko umugabo we yakundaga umwana we kumurusha bigatuma amuca ijosi.

Yagize ati “Umugabo yagiye hanze mu minota mike hanyuma uyu mugore ahita afata icyuma cyo mu rugo akata ijosi umwana.Njye n’umuhungu wa njye twakundaga umwana cyane.Twamuhaye urukundo rwose bishoboka bituma uyu mugore atekereza ko tumukunda kumurusha.”

Ubwo polisi yari imaze kugera mu rugo,uyu mugabo yatangiye kuririra umwana we wari wishwe maze umugore amusanga aho yai yicaye aramubaza ati “Ni ukubera iki uri kurira.”

Polisi yakoze yasatse inzu yose ibona icyuma uyu mugore yifashishije akata ijosi umwana we gusa ntiyigeze ababwira impamvu yabikoze.


Icyuma uyu mugore yakoresheje yica umwana we