Print

Abaturiye ikigo cya Gako baburiwe nyuma yo gutema abasirikare babiri bababuzaga kwinjira mu ishyamba ryabo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 21 March 2019 Yasuwe: 6854

Ibi Gen. Maj. Mubarak Muganga yabivugiye mu nama yari yitabiriwe na Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Mufulukye Fred, abashinzwe umutekano n’abaturage batuririye icyo kigo kuri uyu wa gatatu taliki ya 20 Weurwe 2019.

Gen. Maj. Mubarak yavuze ko hari abinjiramo bagiye guhiga inyamanswa zirimo isha n’inkwavu, bageramo bagashaka gusagarira abasirikare, ababwira ko uzafatwa azahanwa.

Yagize ati “Kuri ubu dufite abasirikare babiri bakirwariye i Kanombe baherutse gutemwa n’abaturage ubwo babasangaga muri iri shyamba baje guhiga, murumva ko rero hari abatangiye kurengera.”

Abatuririye iki kigo bakunze kwinjiramo bagiye guhiga, gutashya inkwi, gutwika amakara no kuragiramo amatungo.

Gen.Maj. Mubarak yabwiye abatuye mu nkengero z’icyo kigo ko abazongera gufatirwamo bazahanwa mu buryo bukomeye.

Ubusanzwe Inama Njyanama y’Akarere ka Bugesera yemeje ko umuturage uzajya ufatirwa muri iki kigo adafite uburenganzira bwo kwinjiramo azajya acibwa amafaranga ibihumbi 150 Frw.

Gen. Maj. Mubarak yanavuze ko hari abakoresha iryo shyamba bazana ibiyobyabwenge bakuye i Burundi, asaba abaturage kubicikaho.

Bamwe mu baturage babwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko kujya muri iri shyamba babiterwa n’ikibazo cyo kubura inkwi kiri muri aka karere nk’uko Musine Maurice yabisobanuye.

Yagize ati “Ubundi tujya mu ishyamba rya Gako tugiye gusenyamo inkwi kuko inaha kubona ahantu usenya ntabwo byoroshye, gusa hari n’abandi baboneraho bakaryinjiramo bagiye guhiga cyangwa bagacishamo ibiyobyabwenge abo ni nabo usanga batuvangira.”

Musine yakomeje avuga ko nyuma yo gusabwa kureka kujya muri iki kigo, akarere gakwiye kubafasha kubona Gaz mu buryo bworoshye ngo kuko bafite ikibazo cy’ibicanwa.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yavuze ko bagiye gushaka umufatanyabikorwa uzabafasha guha abaturage Gaz.

Yagize ati “Dushimishwa no kugira abaturage bafite imitekerereze iri hejuru gutya, ubwo ari abaturage babidusabye tugiye gushaka umufatanyabikorwa waduha izo Gaz ziberanye n’ubushobozi bwabo ku buryo no kuzishyura bitazaba bihenze .”

Ikigo cya Gisirikare cya Gako giherereye mu ishyamba ryo mu Mirenge ya Rweru, Rilima, Gashora, Mayange, Kamabuye na Ngeruka.