Print

Hashyizwe hanze urutonde rw’ibihugu bifite abaturage bishimye kurusha ibindi ku isi n’ibituwe n’ababaye cyane

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 21 March 2019 Yasuwe: 8888

Iki gihugu cyisubije uyu mwanya ku nshuro ya kabiri yikurikiranya kuri uru rutonde ngarukamwaka rukorwa mu bihugu 156 na SDSN (Sustainable Development Solutions Network) ku nkunga y’umuryango w’abibumbye.

Uru rutonde rukorwa hashingiwe ku bintu 6 birimo amafaranga abaturage binjiza,ubwisanzure,Icyizere,Icyizere cy’uburambe,ubufasha buhabwa rubanda ndetse n’ubumuntu.

Umwe mu banditse iyi raporo yavuze kuri Finland ati “Nibyo ko Finland yabaye iya mbere mu kugira abaturage bishimye ku isi umwaka ushize ariko n’abimukira bajya kuhaba nabo barishimye.Abantu bishyura neza imisoro bishimye,bizere ubutegetsi,baabho mu mahoro kandi babanye neza.”

Bimwe mu bihugu bikomeye ku isi mu bukungu ntabwo bifite abaturage bishimye nkuko iyi raporo yabitangaje aho US iri ku mwanya wa 19, UK n’iya 15, Ubudage 15 ubuyapanini ubwa 58, Uburusiya 68 Ubushinwa 93.

Ibihugu 10 bifite abaturage bishimye kurusha abandi ku isi:

1. Finland
2. Denmark
3. Norway
4. Iceland
5. Netherlands
6. Switzerland
7. Sweden
8. New Zealand
9. Canada
10. Australia

Ibihugu 10 bifite abaturage bababaye ku isi

1. South Sudan
2. Central African Republic
3. Afghanistan
4. Tanzania
5. Rwanda
6. Yemen
7. Malawi
8. Syria
9. Botswana
10. Haiti


Comments

Mujyanama Etienne 8 May 2022

Muratubeshye kbs u Rwanda ntirurimo


Mujyanama Etienne 8 May 2022

I Rwanda ntitubayeho nabi


Chris 18 April 2021

Ahaaa! Uku kuri kwambaye ubusa mba nkuroga.


Karim 23 March 2019

Umva mwa bantu mwe iyi rappot rwose ibyo ivuga nibyo pe! None se ndebera nawe u Rwanda rwabaye prison, ntitwemerewe kwambuka Uganda, Burundi wapi, Congo ni ukwikandagira, Tanzania nayo muribuka ko umubano utangiye ari uko Kikwete avuyeho. Icyo ni kimwe. Mwitegereze neza ubukene buri mu gihugu, murebe abana b’inzererezi dufite uko bangana aho u iye hose ni “wanguriye irindazi”. Nyarukira hamwe bita ku ndege urebe abashomwri bahari birirwa bahahaze n’ipiki babuze ubaha akazi. Reba urubyiruko rwishoye mu biyobyabwebge kubera kubura icyo bakora, i Wawa haruzuye mwese murabizi. Buri munsi bararasa umujura wapfumuye inzu. Aho ni mu mugi nivugiye gusa. Ugiye mu cyaro ho warira. None Banyarwanda mubabajwe n’uko iyi report ibabwije ukuri? Kuki mukunda ibintu bitekinitse? Muba mubeshya nde? Ni amahanga cg nimwe ubwanyu? Bayobozu mureke kubeshya rubanda mubabwize ukuri mushake ikibateza imbere mureke kubaniga a ijambo. Reba nk’iyi ntambara iri gututumba ngo ntimwaganira n’abatumva ibintu kimwe namwe. Kwica uwo wita umwanzi bucya havutse ijana. Murakoze


Claude 22 March 2019

Tekereza!!! Tureke Burundi na Congo hatazamo iby’ababyara n’Ubuvandimwe, ngaho mumbwire ubu ukuntu Somaliya na Libiya biturusha kwishima aba banyamahanga bahashimye se ko batajyayo gushorayo Imali nk’ uko babikora mu Rwanda ko badatumira aba perezida babo ngo babigishe babahugure nkuko batumira abayobozi bacu? Abanyarwanda turi maso twarabamenye !! Musubize amerwe mw’ isaho mwatwishe rimwe , ntimuzongera.


gatare 22 March 2019

Abantu benshi ntabwo bazi ibyishimo nyakuri ibyo aribyo.Bibeshya ko ibyishimo nyakuri ari:Amafaranga,abagore,ubutunzi,akazi keza,ubutegetsi,etc...Nyamara siko Imana ibibona,ibicishije kuli bible.Ivuga ko abantu bishimye nyakuri ari abantu bashaka Imana cyane kandi bakayikorera.Ikibashimisha,nuko baba bakorana n’Imana nkuko 1 Abakorinto 3:9 havuga,bakayifasha gushaka abantu bayumvira izaha ubuzima bw’iteka.Urugero,baliya bantu bajya mu nzira no mu ngo z’abantu kubwiriza,nubwo benshi ari abakene,bishimye kurusha abandi bantu bose.Bible ibita "ministers of God".Kandi babwiriza ku buntu,badasaba icyacumi nkuko pastors babigenza.


NM... 22 March 2019

mwirakara kuko ibyo bihugu bata shyizwe kurutonde ntibizwi. RDC cg biriya bindi bitazwi bibaye biturusha ibyishimo naba ntarumunyarwanda pe.


cunga izamu ryawe 21 March 2019

Mwagiye mumenya izamu ryanyu, iryabandi murarishakaho iki? ko aruko ibintu bitangira!!


21 March 2019

Mwamenye izamu ryanyu, iryabandi murarishakaho iki ko aruko ibintu bitangira!!!


pajo 21 March 2019

ni kubeshya


pajo 21 March 2019

ni kubeshya


felicien 21 March 2019

ndebera uburundi ntiburimo, RDC, ahubwo bashyiramo u Rwanda ibintakigenda


21 March 2019

ndebera uburundi ntiburimo, RDC ahubwo Rwanda yewe ibi ntibisobanutse


uuhh 21 March 2019

burya u Rwanda narwo rurimo,nakumiro,nukuvugako aba rundi nabakongomani baturushije kwishima