Print

Wa mugabo warekuwe ku mbabazi za Perezida Kagame abisabiwe n’umwana we yongeye gufunganwa n’umugore we

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 21 March 2019 Yasuwe: 8173

Ndayisenga wafunguwe nyuma yo kumara amezi 10 muri Gereza ya Nyarugenge afungiwe gucuruza ibiyobyebwenge akaza gafungurwa ku mbabazi za Perezida Paul Kagame washyize mu bikorwa ubusabe bw’akana ke gato k’agakobwa kitwa Igisubizo Swaliha Yassini bahuye ubwo yarimo yiyamamariza I nyamirambo,yongeye gusubira mu biyobyabwenge.

Nyuma yo gufungurwa ntabwo Ndayisenga yacitse ku ngeso yari yatumye afungwa ahubwo yarabikomeje we n’umugore we,none ubu bari muri gereza ya Nyarugenge aho bakurikiranweho gucuruza urumogi nanone.

Umuhoza nyina wa Igisubizo, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko yemera icyaha ashinjwa kandi aterwa ipfunwe n’uburyo basubiye mu biyobyabwenge kandi barahawe imbabazi na Perezida Kagame.

Yagize ati "Icyo nifuza, nasaba imbabazi nk’ubuyobozi bukongera bukambabarira kandi bumbabariye hehe ni’ibiyobyabwenge, kuko nagororotse."

Yavuze ko bamaze muri gereza amezi atandatu, aho afite ikimwaro cy’intimba basigiye umwana wabo wari wasabiye Se imbabazi, agafungurwa.

Ndayisenga we ntiyemera icyaha, avuga ko yatawe muri yombi kubera ishyari yagiriwe.

Yagize ati "Icyo mvuga ni ishyari kuko nta kintu bamfatanye uretse akabule baje bagaseseka munsi y’urugi kugira ngo mfatwe."

Uyu muryango utegereje kuburana, ngo urukiko ruzemeze niba bafungwa igihe icyaha kibahama cyangwa bakarekurwa niba ari abere.

Aba babyeyi bombi bafungiwe i Mageragere, abana babo batatu barerwa na musaza w’umugore.



Ndayisenga wari wababariwe na perezida Kagame abisabwe n’umwana we afumgiwe urumogi we n’umugore we