Print

RwandAir igiye gutangira gukorera ingendo zayo muri RDC

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 21 March 2019 Yasuwe: 1366

Ku munsi w’ejo Taliki ya 20 Werurwe 2019, nibwo Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix-Antoine Tshisekedi Tshilombo, yakiriye itsinda ry’impuguke ririmo n’intumwa z’u Rwanda, mu biganiro biganisha ku masezerano yo gufungurirana ikirere hagati y’ibihugu byombi.

Ibi biganiro byagenze neza hagati y’impande zombi,ariyo mpamvu mu minsi mike indege za RwandAir zizatangira gukoresha ikirere cya RDC ndetse n’iza Congo Airways bikaba uko mu kirere cy’u Rwanda.

Perezida Kagame aherutse kwakira umuyobozi wa Biro ya Perezida Tshisekedi, bwana Vital Kamerhe baganira ku byerekeye uruzinduko Felix Tshesekedi azagirira mu Rwanda mu minsi iri imbere.

Kuba umubano w’u Rwanda na RDC wongeye kuba mwiza cyane bigeye gutuma ibihugu byombi bisoroma ku mbuto nziza y’iterambera ndetse n’ubuhahirane burusheho kugenda neza.

Nkuko amakuru agera ku Umuryango abitangaza,muri uku kwezi kwa Mata, Abanyarwanda n’abandi banyamahanga bagiye kujya bagenda muri Kompanyi y’u Rwanda ikora ingendo zo mu kirere,RwandAir izatangira ingendo KIGALI-KINSHASA.




Comments

Murasa 21 March 2019

mutubwire ibiciro vuba vuba