Print

Cristiano Ronaldo yaciwe akayabo ka miliyoni 17 RWF kubera uburyo yishimiye gutsinda akoresheje igitsina cye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 21 March 2019 Yasuwe: 4509

Nyuma yo gusezerera Atletico Madrid muri 1/16 cy’irangiza cya UEFA Champions League, ayitsinze ibitego 3 wenyine,Cristiano Ronaldo yahise yishimira iyi ntsinzi ameze nk’uri kurongora ndetse afashe igitsina cye byatumye afatirwa ibihano byo gucikwa aka kayabo.

Kuri uyu wa Gatatu Taliki ya 21 Werurwe 2019,nibwo akanama gashinzwe imyitwarire kicaye gafata imyanzuro yo guca Cristiano Ronaldo miliyoni 17 z’amafaranga y’u Rwanda kubera iyi myitwarire igayitse.

Abakunzi ba Juventus bari bafite impungenge ko ashobora guhagarikwa imikino runaka,ariko yahawe igihano kimwe nk’icya Diego Simeone nawe wahanwe kubera ukuntu yishimiye gutsinda Juventus mu mukino ubanza ibitego 2-0,akazunguriza igitsina cye imbere y’abafana.

Juventus ya Cristiano Ronaldo yatomboye guhura na Ajax mu mikino ya ¼ cy’irangiza cya UEFA Champions League.