Print

Byavumbuwe ko hari ubumenyi umupilote mukuru w’indege ya Ethiopian Airlines iherutse guhitana abantu 157 yari adafite

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 22 March 2019 Yasuwe: 16877

Yared ufite umubyeyi umwe ukomoka muri Kenya ngo hari imashini imwe ifasha mu kuyobora indege (simulator) atari afitiye ubumenyi buhagije bikaba biri mu mpamvu zatumye iyi ndege ikora impanuka ubwo yari imaze iminota 6 ihagurutse ku kibuga Bole International Airport mu mujyi wa Addis Ababa kuwa 10 Werurwe uyu mwaka.
Iyi Simulator nshyashya yari muri iyi Boeing 737 MAX 8,Yared ntiyari ayisobanukiwe neza nkuko umwe mu bapilote bagenzi be yabitangarije Reuters.

Byari byitezwe ko Yared Getachew n’abandi bagenzi be bazahabwa amahugurwa ndetse n’amasuzuma menshi kugira ngo basobanukirwe neza iyi mashini iyobora indege,ariko bamuha kuyobora indege kandi babizi ko nta bumenyi buhagije yari afite.

Iyi ndege ya Boeing 737 MAX 8 yari imaze imyaka 2 ikozwe,ifite uburyo bwikoresha bwitwa MCAS (Maneuvering Characteristics Augmentation System) bufasha kugira ngo indege itamanuka mu kirere nta rutangira ariko umwe mu ba pilote yabwiye Reuters ko abakoze iyi ndege batigeze batanga ibitabo bibusobanura neza ndetse ngo babwumvise mu binyamakuru kurusha uko bari kubumenya babubwiwe na kompanyi ya Boeing.

Ku isi yose abapilote bahabwa amahugurwa mashya ku mashini zifasha mu kuyobora indege (simulators) buri mezi 6.Ntabwo biramenyekana neza niba Yared na mugenzi we wari umwungirije w’imyaka 25 witwa Ahmednur Mohammed bari baratojwe byinshi kuri iyi simulator nshya cyangwa se iyari isanzwe ikoreshwa nayo yari ifitwe n’iyi ndege.

Abayobozi ba Ethiopian Airlines banze bivuye inyuma kugira icyo babwira Reuters ku byerekeye ubumenyi buke bw’aba pilote babo bwatumye imiryango itandukanye itakariza ubuzima mu ndege yabo.




Yared wari uyoboye aabtwaye indege ya kompanyi ya Ethiopian Airlines yahitanye abantu 157, ngo hari ubumenyi atari afite ku mashini iyobora indege


Comments

24 March 2019

Mwirushyiraho a mako said.
None se yari ayotwaye ari umwe? Abo bafatanyagase Niba bari bafite ubwo bumenyi ntibari kubukoresha. Muzi gukwiza ibihuha Gusa. Ikibazo ni icyo Boeing. Igomba kugira sensor 2, I mwe yerekana ko umuyaga ari mwishi maze ikagabanya noise ya moteur. Indi igakora ishaka kureba niba sensor yambere itibeshye. Kuko bigurwa bitandukanye sensor yambere yatanze wrong signals, nta ya2 ngo iyikosore indege ugira automatic ihindura moteur.


22 March 2019

Uko nukubeshya kuko baziko yitabye Imana ntawe babona ubaburanya ahubwo baragirango umushinga wabo udahomba icyo nikinyoma pe


babas 22 March 2019

Nonese nibwo bwambere yarayitwaye cg ni ukuyobya abantu kugirango abanyamerika badahomba


22 March 2019

Urupfu n’ impfan birajana.non bwari ubwamber ayoboy iyi ndeg?ntabwo yari kubuza ivyanditsw gushika.


karekezi 22 March 2019

Mbanje kwihanganisha bene wabo w’abantu bayiguyemo.Ntekereza ko abasore nk’aba badafite Experience nyinshi bataba bakwiye gutwara indege nini zitwara abagenzi.Experience ni ngombwa cyane.Rwose birashoboka ko aricyo cyabiteye,nuko Ethiopian Airlines itabyemera kubera "obvious consequences".Ariko imyaka yabo rwose ni mike cyane yo gutwara indege nka ziriya.Gusa nk’abakristu,reka turebe icyo Bible ivuga ku Rupfu.Nta hantu na hamwe Bible yigisha ko umuntu upfuye aba yitabye imana.Dore uko Bible yigisha ku Rupfu.Upfuye ntabwo aba yumva (Umubwiriza 9:5).None se yakitaba imana gute kandi atumva?Umwuka Imana yashyize muli Adamu,ntabwo ari Roho itekereza nkuko benshi bibeshya.Ahubwo ni “neshamah “ mu Giheburayo (breath mu Cyongereza,Souffle mu Gifaransa).Uwo mwuka imana yashyize muli Adamu,siwo utekereza.Hatekereza “ubwonko gusa”.Umwuka uba mu mubiri wacu,ni imbaraga zidukoresha.Twabigereranya n’amashanyarazi akoresha Radio.Ntabwo rero umwuka wakitaba imana kandi “udatekereza”.Iyo dupfuye,uwo mwuka uragenda,nkuko amashanyarazi nayo agenda,RADIO ntiyongere kuvuga.Dore urugero rwiza rwerekana ko iyo dupfuye tutaba twitabye imana: Igihe Yakobo bamubwiraga ko umuhungu we witwaga YOZEFU yapfuye,ntabwo yavuze ko umwana we yitabye imana.Ahubwo yavuze ko azasanga umwana we mu gitaka (Itagiriro 37:35).Bible yigisha ko upfuye yakoraga ibyo imana idusaba,azazuka “ku munsi w’imperuka”,agahembwa ubuzima bw’iteka muli paradizo (Yohana 6:40).Ni Yesu ubwe wabivuze.Abantu bapfa biberaga mu byisi gusa,biba birangiye batazazuka kuko imana ibafata nk’abanzi bayo (Yakobo 4:4 ).Barabora bikarangira (Abagalatiya 6:8).


Blue 22 March 2019

Ubuse nibwo babimenye koko cyangwa harubwo aribwo bwambere yarayoboye indege


22 March 2019

murabeshya n’iyahiriye amapine muri RDC ku kibuga cya NDJILI igiye guhaguruka niwe wari uyitwaye.ahubwo izo ndege z’iyo companyi zose nge ndazikemanga