Print

Nyanza: Inzu abakobwa bo ku ishuli rya Nyanza Technical School bararagamo yafashwe n’inkongi y’umuriro

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 22 March 2019 Yasuwe: 1862

Mu ijoro ryakeye, nibwo ishuli ryigisha imyuga n’ubumenyingiro rya Nyanza Technical School riri mu murenge wa Kigoma muri Nyanza ryafashwe n’inkongi y’umuriro, ibyumba bitandatu n’ ibikoresho by’ abanyeshuri b’ abakobwa birashya birakongoka gusa Imana yakinze ukuboko kuko nta muntu wahasize ubuzima.

Iyi nzu igerekeranye kabili yararagamo abakobwa niyo yahiye ariko nta munyeshuli wagize icyo aba nkuko amakuru agera ku Umuryango abitangaza.

Umuyobozi w’ikigo cya Nyanza TVET School yabwiye abanyamakuru ko iyi nkongi yatangiye ubwo umuriro wagendaga ubura ukongera ukagaruka,byatumye icyumba kimwe gifatwa gikongeza n’ibindi 5 byari bisigaye.

Ubuyobozi bw’ikigo bwatabaje inzego z’umutekano zizana Kizimyamwoto, yahageze igerageza guhangana n’iyi nkongi y’umuriro yatwikaga iyi nzu ndetse abanyeshuli bimuriwe mu kindi cyumba.

Ibikoresho bitandukanye by’aba banyeshuli birimo n’ibiryamirwa bararagaho byatikiriye muri iyi nkongi bitaramenyekana icyayiteye.