Print

Wa Muramyi ukomeye muri Kenya washatse Gukwa Zari inka 40 na Range Rover yandagajwe bikomeye n’umukobwa yateye inda[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 22 March 2019 Yasuwe: 6250

Uyu mukobwa utatangajwe amazina yandikiye Xtian Dela uri mu banyamakuru bikorera bakomeye muri Kenya, amusaba umwanya wo gutamaza Ringtone Apoko bivugwa ko babyaranye akabihisha ndetse amushinja kudatanga indezo.

Mu buhamya bwe burebure avuga kuri uyu muramyi, uyu mukobwa yagize ati “Mu myaka umunani ishize niteguraga kubyara umwana we, mbimubwiye ansaba gukuramo inda kenshi ariko umutimanama wanjye n’imyemerere yanjye birambuza. Maze kubyanga rero asaba ko hakorwa ikizamini cya DNA kugira ngo basuzume ko umwana ari uwe koko ariko arongera arisubira avuga ko afite ibikorwa byo kwiyamamaza mu gace ka Kisii. Nyuma naje kumwoherereza amafoto y’umwana yisubiraho amaze kubona ko yibyaye.”

Yakomeje avuga ko mu myaka ibiri ishize yamusabye ubufasha nk’umubyeyi w’umwana babyaranye ariko Ringtone Apoko akavunira ibiti mu matwi kugeza ubwo afashe umwanzuro wo kwitabaza inkiko. Ngo yagiye yishyura indezo mu buryo bugoranye ku mategeko y’abacamanza biza kuba ngombwa ko anashyirirwaho impapuro zo kumuta muri yombi.

Uyu mukobwa yavuze ko arenda kwicwa n’agahinda ko kubona uko Ringtone Apoko yidegembya mu itangazamakuru no mu bitaramo nyamara yarirengagije umwana we kugeza ubwo asigaye arara ku ikarito na nyina, ubundi akirukanwa mu ishuri buri munsi kubera kubura amafaranga y’ishuri.

Yavuze ko kubera guterwa inda na Ringtone Apoko yavuye mu ishuri kugira ngo yite ku mwana babyaranye ariko aho bigeze imbaraga zikaba zimushiranye ndetse yihebye.

Uyu mukobwa yanasohoye urwandiko rwo mu rukiko rwerekana ibyo Ringtone Apoko yagiye ategekwa ariko akaba atakibikora kandi agakomeza kwidegembya ntafungwe.

Ringtone Apoko ntaragira icyo atangaza kuri aya makuru ariko yahise ajya kuri Instagram ye avuga ko atishyuye Xtian Dela ngo amushyire hanze kugira ngo avugwe cyane ahubwo avuga ko ari akazi ke.

Mu mpera za Gashyantare 2018 nibwo Ringtone Apoko yatangaje byeruye ko ashaka gusimbura Diamond mu mutima wa Zari akamuhoza amarira n’agahinda kose yatewe. Ibi, byatangiye bisa nk’imikino gusa uko iminsi yagiye ishira yarushagaho gukaza umurego.

Uyu muramyi yatangiye gusaba urukundo Zari tariki ya 11 Gicurasi 2018, ubwo uyu mugore yajyaga iwabo muri Kenya. Yamuhaye impano zitandukanye zirimo ishyo ry’inka n’imodoka ya Range Rover undi arabyanga amubwira ko yishoboye adakeneye imitungo ye.

Ringtone yageze ubwo agura inka 40 ahita atanga itangazo ko Zari namwemera azahita azishorera akajya gutanga nkwano muri Uganda ariko birangira Zari avuze ko muri uyu mwaka nta gahunda afite yo gushaka undi musore ahubwo yifuza kwita ku bana be no gukora ibindi bikorwa by’ubucuruzi.

Kugeza ubu Ringtone Apoko wari waravuze ko azizirika kuri Zari ntaheruka kumuvugaho cyangwa ngo yerure ko agifite uwo mugambi nubwo yemeza ko asigaye yirirwa asuka amarira kubera kubura umukunzi.




Comments

mazina 22 March 2019

Iki nicyo cyajya gishobora abantu biyita ngo ni Abarokore,Abaramyi,Abakozi b’Imana,etc...Nyamara mu byukuri baba bishakira ifaranga n’ibyubahiro.Nibe se ari Gospel artist,kuki adashaka "umukozi w’imana" nkawe,akajya gushaka ZARI uhora ahinduranya abagabo kandi Imana ibitubuza???
Nkuko Abaroma 16:18 havuga,bene aba Imana ibita "abakozi b’inda zabo",nubwo baba biyita abakozi b’Imana.Bible idusaba kubahunga.Nkuko 1 Yohana 4:1 havuga,tugomba gushishoza iyo duhitamo idini dushaka gusengeramo.Tugomba kubanza kwiga neza Bible kugirango tumenye neza icyo Imana idusaba.