Print

Umuhanzi yirashe atabishaka mu mutwe arapfa ubwo yarimo akora amashusho y’indirimbo afashe imbunda

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 22 March 2019 Yasuwe: 3281

Justin Carter wari mu bahanzi bakizamuka muri USA,yahuye n’uruva gusenya ubwo yakoraga amashusho y’indirimbo afashe imbunda yibeshya ko microphone afashe nibwo yakanze imbarutso aba yimenye umutwe.

Nyina wa Justin witwa Cindy McClellen yavuze ko umuhungu we yirashe ku cyumweru gishize ndetse ngo yari ari mu myiteguro y’ibitaramo 10 yari afite mu ma Leta atandukanye ya US.

Yagize ati “Yari umuntu mwiza ukunda Imana.Yari atunze Bibiliya mu modoka ye mu cyumba cye ndetse yakundaga gufasha.Yakundaga umuziki kuko yemeraga ko ari impano yahawe n’Imana.

Justin asize abana babiri b’abakobwa ndetse benshi mu bakunzi be bamubonagamo impano ikomeye mu njyana ya Country.