Print

Abatoza babiri Chelsea FC yifuza kuzakuramo usimbura Maurizio Sarri bamenyekanye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 22 March 2019 Yasuwe: 4072

Chelsea itaritwaye neza muri uyu mwaka w’imikino ndetse bikaba bikomeye ko irangiza mu makipe 4 ya mbere,biravugwa ko ishobora kwirukana Maurizio Sarri yahaye akazi mu ntangiriro z’uyu mwaka ikagaha umwe muri aba batoza.

Abafana ba Chelsea FC barakajwe no gusezererwa na Manchester United muri FA Cup bituma bamwe batangira kwigaragambya bagasiba imikino.

Abafana bamwe ba Chelsea bavuze ko Sarri adakwiriye kuba umutoza wabo ariyo mpamvu bivugwa ko Roman Abramovich ashobora kuzamwirukana mu mpera z’uyu mwaka w’imikino naramuka adatwaye igikombe cya UEFA Europa League cyangwa ngo aze mu makipe 4 ya mbere.

Umunya Portugal Nuno w’imyaka 45,yagaragaje ubushobozi muri Wolverhampton kuko yagoye amakipe akomeye mu Bwongereza ndetse yatsinze Chelsea inshuro 2 zose byatumye benshi mu bafana bamugirira icyizere.

Undi mutoza ushobora kuza muri Chelsea ni Frank Lampard wayubatsemo amateka nk’umukinnyi,kuri ubu uhagaze neza mu ikipe ya Derby County muri Championship.



Chelsea FC irifuza guha akazi umwe mu batoza barimo Nuno na Lampard