Print

Perezida Kenyatta yaciye amarenga ko ashobora kuzafunga visi perezida we William Ruto amuziza kurya ruswa

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 22 March 2019 Yasuwe: 4522

Uyu munsi nibwo Twitter na Facebook bya perezida Kenyatta byahagaze nyuma yo kwinjirirwa n’abahanga mu bijyanye n’ikoranabuhanga,gusa byabaye amaze gutanga ubutumwa bukomeye bivugwa ko yabugeneye visi Perezida we William Ruto.

Yagize ati “Niba urya ruswa tuzakurwanya.Ushobora kuba umuvandimwe,mushiki wanjye cyangwa inshuti yanjye muri politiki.ariko niba urya ruswa tuzakurwanya.”

Iri jambo rivuga ngo inshuti yanjye muri Politiki ryatumye benshi bacika ururondogoro bavuga ko Kenyatta yavugaga inshuti ye magara William Ruto kuko niwe bakorana bya hafi ariko biravugwa ko umubano wabo wajemo rushorera.

Iyi Tweet ya Kenyatta nubwo yasibwe rugikubita,yari yamaze kugera henshi ndetse iri gucicikana hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga benshi bavuga ko William Ruto akwiriye kuba menge.