Print

Perezida Nkurunziza yasuye abakinnyi b’Uburundi abemerera akayabo kugira ngo bazatsinde Gabon berekeze muri CAN 2019 [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 22 March 2019 Yasuwe: 5825

Nkurunziza uzwiho gukunda umupira cyane,yasuye abakinnyi be mu mwiherero abagenera impanuro nyinshi zo gukora ibishoboka byose bagashimisha abarundi muri uyu mukino wa nyuma wo mu itsinda C basabwamo kunganya ngo berekeze mu Misiri.

Uburundi ntabwo barabasha kwerekeza mu mikino y’igikombe cya Afurika ariyo mpamvu ibyamamare bitandukanye birimo,Abanya Politiki,abahanzi,abacuruzi n’abandi bahaye akayabo aba bakinnyi kugira ngo babone iyi tike bwa mbere mu mateka yabo.

Ntabwo byigeze bitangazwa akayabo k’ishimwe Nkurunziza yemereye abakinnyi b’intamba mu rugamba,gusa yabaganirije ndetse agira icyo abemerera nkuko amakuru dukesha ibinyamakuru by’I Burundi abitangaza.

Kuri uyu wa gatandatu Taliki ya 23 Werurwe 2019 saa 15h00 ku kibuga cya Prince Louis Rwagasore, intamba mu rugamba zizakira ikipe ya Gabon mu mukino wa nyuma mu itsinda C wo gushaka itike yo kwitabira imikino ya AFCON2019.Uburundi burasabwa kunganya gusa bukabona itike mu gihe Gabon yazanye Aubameyang isabwa gutsinda gusa.

Kubera ko uyu mukino ari ishyiraniro,Abarundi bazamuye ibiciro byo kwinjira kuri stade aho ari uguhera ku 5000 FBu,20 000, 50 000, 500 000 FBu.

Abakinnyi bahabwa amahirwe yo kubanza mu kibuga ku ruhande rw’Uburundi bijyanye n’imyitozo umutoza Niyungeko amaze iminsi akoresha:

1)Nahimana Jonathan
2) Rashid Leon
3) Nduwarugira Christophe
4)Nsabiyumva Fréderic
5) Moussa Omar
6) Kwizera Pierrot
7) Fiston Abdul Razak
8) Gael Bigirimana
9) Saido Berahino
10) Shassir Nahimana
11) Cédric Amissi




Comments

mazina 23 March 2019

Nibyo koko Nkurunziza akunda umupira cyane.Afite ikipe yitwa Allelua.Ikindi akunda ni ugusenga no kuririmba mu nsengero,bigatuma yiyita umurokore.Ariko nubwo abantu benshi bitwa abarokore,usanga ari ku izina gusa.Urugero,nubwo Nkurunziza yitwa umurokore,niwe ukuriye Imbonerakure zamaze abantu zibica mu Burundi.Mu minsi ishize,Nkurunziza yaravuze ngo n’Imana ni Imbonerakure.
Mu byukuri abantu biyita abarokore,usanga ari "wishful thinking" aho kuba reality.Muli Matayo 24:13 havuga ko umuntu azamenya ko arokotse ku munsi w’imperuka,ubwo Imana izica abantu babi bose,wowe ugasigara nkuko Yeremiya 25:33 havuga.