Print

Wayne Rooney yatangaje ikintu Van Gaal yarushaga Sir Alex Ferguson muri Manchester United

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 23 March 2019 Yasuwe: 2191

Rooney yavuze ko Umuholandi,Louis Van Gaal yari mwiza ku byerekeye,gupanga abakinnyi mu kibuga ndetse no gushyira buri mukinnyi ku murongo mbere y’umukino.

Yagize ati “Gutozwa na David Moyes byaradutunguye ariko ibyo yakoze mu myaka 10 yamaze muri Everton byari byiza cyane.

Louis van Gaal niwe muhanga mu gupanga abakinnyi nakoranye nawe.Ku byerekeye kuzamura urwego rw’umukinnyi hejuru mu buryo bwo kugarira no gufasha buri mukinnyi kumenya inshingano ze yari abizi cyane.Yashakaga ko ubwugarizi n’ubusarizi biba ku rwego rwo hejuru.”

Ferguson wubatse amateka muri Manchester United,yayitoje imikino 1,226,ayifasha gutwara ibikombe 38 mu gihe mu myaka ibiri Van Gaal yayitoje imikino 103 ayifasha gutwara FA Cup ndetse asiga ayifashije gutsinda ku kigero cya 52 ku ijana.


Rooney yavuze ko ibyerekeye tactics Van Gaal yarushaga Ferguson