Print

Umuganga yafashwe ari kugurisha uruhinja rw’umugore yari amaze kubyaza akamubeshya ko yabyaye umwana wapfuye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 23 March 2019 Yasuwe: 5988

Uyu muganga yemerewe akayabo k’ibihumbi 350 by’ama Naira akoreshwa muri Nigeria,yemera guhemuka abeshya umugore yari amaze kubyaza ko umwana we yapfuye ndetse ko yamaze kumushyingura.

Uyu muganga wakoze aya mahano kuwa Kane Taliki ya 21 Werurwe 2019,yakoreraga ivuriro rya Trinity Clinic riherereye Ifako-Ijaiye muri Nigeria,yatawe muri yombi nyuma yo gufatwa amaze kugurisha uru ruhinja rw’abandi.

Ubwo uyu muganga yabwiraga uyu mugore ko umwana we yapfuye,abagize umuryango we bamusabye kuzana umurambo we arawubura niko kwitabaza inzego z’umutekano zimuta muri yombi ari kugurisha uyu mwana.

Byavuzwe ko uyu muganga yari agiye kugurisha uru ruhinja mu muryango w’abakire wo mu mujyi wa Lagos nyuma yo kubwira ba nyiri umwana ko yavutse yapfuye agahitamo kubafasha kumushyingura.

Ababyeyi b’uyu mwana w’umukobwa basabye uyu muganga kubereka aho yashyinguye uyu mwana w’uruhinja,bitabaza polisi iraza imuhata ibibazo karahava.

Uyu muganga utavuzwe amazina yahise ajyana polisi aho yagurishije uyu mwana,bahita bamushyikiriza ababyeyi be hanyuma ifunga uyu muganga ndetse n’aba bantu bari baguze uru ruhinja.


Habaye guterana amagambo hagati ya ba nyiri umwana n’abari bamuguze