Print

Umugore yakubise umugabo we amugira intere arangije aramunyarira nyuma yo kumufata ari kumuca inyuma

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 23 March 2019 Yasuwe: 13914

Uyu mugore ukomoka mu gace kitwa Mtendere yafashe umugabo we ari kumwe n’indaya muri apartement,atangira kumukubita cyane bigera ubwo amugira inoge arangije amunyara mu maso nyuma yo kumukuramo ipantaro.

Uyu mugore witwa Juliet Mvula yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga kubera ibikorwa bya kinyamaswa yakoreye umugabo we imbere y’abantu,ubwo yamukuragamo ipantaro,nyuma yo kumukubita inkoni nyinshi,arangije amunyaraho ari kumutuka ngo ni imbwa.

Uyu mugabo yakomeje kuvuza induru asaba ubufasha ariko rubanda rwarimo rureba rwifatiraga amashusho aho kumutabara.


Comments

Mazina 25 March 2019

Imana isaba abashakanye "kudacana inyuma".Nyamara usanga ababikora ari millions and millions mu rwego rwo kwishimisha.Imana yaduhaye sex kugirango tuyihe umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko.Millions and millions z’abantu basambana,ntabwo bemera ko ari icyaha kizatuma babura ubuzima bw’iteka muli paradizo dutegereje ivugwa muli 2 Petero 3:13.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.


24 March 2019

Kur Ububshyi Umugabo Arakubitwa?


24 March 2019

Yemwe bagabo barabona noneho gukurikirwa no kumunyara hejuru????? Egk!!!! Ni akumiro!!

Wenda twemera ko yamuhondaguye abitewe n’umujinya cg agahinda da!! ariko se no kumunyaraho??? None yamurushije iki? Uwavuze ngo * Singaye na ya mbuto yarumbye, ahubwo n’umurima wari ntawo !!!* Ntabwo yabeshye rwose!


Nyirishema 24 March 2019

birababaje kbs imico burya iratandukanye murwanda ntabyabaho