Print

Mwiseneza Josiane yamaze kugura imodoka mu mafaranga yahawe na Mimi Mirage [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 24 March 2019 Yasuwe: 12505

Mu kiganiro kirambuye yagiranye n’ikinyamakuru Ukwezi dukesha iyi nkuru,yagitangarije ko yamaze kugura imodoka yo kumutwara mu buzima bwa buri munsi nyuma yo guhabwa envelope irimo amafaranga yahawe n’umunyamideli Mimi Mirage.

Hashize ukwezi Miss Josiane aguze imodoka ye bwite,yo mu bwoko bwa Toyota Avenvis, ifite ibara ry’umukara, ikaba itwarwa n’umushoferi witwa Uwikunda Elysée.

Miss Josiane yavuze ko amaze iminsi azenguruka u Rwanda mu bukangurambaga ku ndwara ya Ebola kuko nabyo bifite aho bihuriye n’umushinga we ariko ngo ntabwo bisobanuye ko umushinga we wo kurwanya igwingira n’ imirire mibi mu bana yawuretse.

Mwiseneza Josiane yatangaje ko we na Mimi Mirage bakomeje gutegura igitaramo cyo guhura n’abafana be,batumiyemo umuhanzikazi Tiwa Savage wo muri Nigeria aho yemeje ko mu minsi iri imbere azatangaza italiki iki gitaramo kizaberaho.




Mwiseneza Josiane yamaze kugura imodoka ye bwite


Comments

GGG 25 March 2019

Yego, ni byiza burya kwigira gutwara imodoka ku ishaje. Ariko rero, si kimwe no kugenza amakanya ugenda urimbura amabuye nayo akuvanamo inzara. Yigishe (ndavuga Josiane) benshi kwitinyuka. Iyo atiyemeza kwinjira muri Miss RWANDA ubu aba akiri muri babandi bavuga ngo ye baba nzaba uwande. Ubu iwabo kwivuko baramuririmba. Ntibazongera kuvuga ngo uyu ni wa mukobwa duturanye wagiye guhatana? Ahubwo agiye kujya abaha umunyenga muri AVENSIS. Kwitinya biragatsindwa.


karege Anicet 25 March 2019

Mwiseneza,tukurinyuma Kandi. Ibitekerezo,byawe. Turabishyigikiye!


Ian 24 March 2019

Koyafuze imodiko Ishaje bahu


Miss 24 March 2019

Byiza cyane. benshi ahubwo tuzajya tuyiha amavuta ku buntu.