Print

Abadepite babiri ba NRM barashinjwa gusambanira mu mwiherero warimo na perezida Museveni

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 24 March 2019 Yasuwe: 9473

Mu minsi ishize nibwo ishyaka rya NRM riri ku butegetsi muri Uganda ryakoze umwiherero w’iminsi 8 mu rwego rwo kwigenzura no kureba aho bageze bahigura imihigo ariho bivugwa ko abadepite babiri barimo umugabo witwa Ssozi Galabuzi uhagarariye Busiro y’Amajyaruguru n’umugore witwa Lydia Mirembe bahuriye bagasambana.

Mu makuru yacaracaye ku mbuga nkoranyambaga zinyuranye muri Uganda,avuga ko aba badepite bombi banyoye barasinda barangije bajya gusambanira mu nzu abagabo bararagamo bibangamira bamwe mu bandi badepite bari biryamiye.

Amwe mu mategeko yari yashyizweho n’ishyaka rya NRM ni uko ikijyanye n’ubusambanyi cyari kibujijwe ariko bivugwa ko aba bombi barenze kuri iri tegeko umwe akajya gusura mugenzi we mu kindi cyumba.

Umuvugizi w’ishyaka NRM yasohoye itangazo ryamagana aya makuru rivuga ko uyu mugore Mirembe yavuye muri uyu mwiherero kuwa kabiri taliki ya 19 Werurwe 2019,ijoro abantu bavuga ko yaryamanye n’uyu mudepite mugenzi we.


Museveni yari mu mwiherero abadepite 2 bashinjwa gusambaniramo


Comments

mazina 25 March 2019

Ubusambanyi nicyo cyaha cya mbere ku isi.Abantu millions and millions babikora mu rwego rwo kwishimisha.Kuba Imana ibitubuza,ntacyo bibabwiye.Nubwo abantu nyamwinshi batabyemera,imana yashyizeho "umunsi w’imperuka" nkuko Ibyakozwe 17:31 havuga.Kuli uwo munsi,izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze gusa abantu bayumvira.Byisomere muli Imigani 2:21,22.Kuli uwo munsi uteye ubwoba cyane nkuko bible ivuga muli Yoweli 2:11,Imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu nkuko Daniel 2:44 havuga.Izaha ubutegetsi bw’isi yose Yesu nkuko tubisoma mu Ibyahishuwe 11:15.Hanyuma Yesu ahindure isi yose paradizo.Ibibazo byose biveho burundu,harimo ubukene,ubusaza,indwara n’urupfu.Soma Ibyahishuwe 21:4.Niba dushaka KUROKOKA kuli uwo Munsi,dushake imana cyane,twe kwibera mu byisi gusa.Ni Imana ubwayo ibidusaba muli Zefaniya 2:3.Byaba byiza uhasomye.