Print

Cristiano Ronaldo yongeye kugaragariza mu ruhame ko yanga ikipe ya Real Madrid cyane

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 24 March 2019 Yasuwe: 7475

Ronaldo wavuye muri Real Madrid mu mwaka ushize,yagiye agaragaza ko yasuzuguwe bikomeye n’ubuyobozi bw’iyi kipe yakoreyemo amateka.

Mbere y’umukino Ikipe ya Portugal yahuyemo na Ukraine bakanganya 0-0,Ronaldo yahuye n’umufana we afashe umupira wa Real Madrid uriho izina rye amusaba ko awusinyaho,uyu mukinnyi arabyanga niko kumubwir ko akuramo uwo yari yambaye wa Juventus,aba ariwo asinyaho.

Iki gikorwa Ronaldo yakoze,cyagaragaje ko yanze Real Madrid n’ibyayo byose ndetse atagishaka kumenya amakuru yayo nubwo yamaze imyaka 9 ayikinira akayikoreramo uduhigo tunyuranye.

Ronaldo wavuye muri Real Madrid mu mpeshyi,yagurishijwe miliyoni 100 na perezida wayo Florentino Perez,wamwise umusaza.