Print

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwagabiye inka ebyiri umukinnyi Irambona Eric warushinje [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 24 March 2019 Yasuwe: 4584

Muhirwa Frederick bakunda kwita Maitre Freddy, Visi Perezida wa Rayon Sports wari uhagarariye ubuyobozi bw’iyi kipe ari na we wavuze mu izina ryabwo, yashimye cyane Irambona Eric uburyo akomeje kwitwara muri iyi kipe amazemo imyaka 7.

Muhirwa yabwiye abatashye ubukwe ko Eric bamufata nk’umwana w’ikipe ku buryo ariyo mpamvu mu igura n’igurisha ntawe ujya amutekerezaho cyangwa ngo we abe yatekereza kujya ahandi.Freddy yavuze ko Eric azaguma muri Rayon Sports kugeza n’igihe azayibera umwe mu bayobozi.

Avuga ku mugeni we, Freddy yashimiye Eric ko azanye muri Rayon Sports umugore mwiza bityo aboneraho gusaba Olivia gukomeza kumuba hafi.

Freddy yagize ati " Eric ndagushimira ko watuzaniye umugeni mwiza mu ikipe. Olivia na we ndagusaba ko Eric ukomeza kumufasha gukora neza akazi. Uzajya usimbura umuganga w’ikipe kuko nataha afite amavunane uzajya umukanda, usimbure ubuyobozi kuko uzamufasha kuba muri Locale y’igihe kirekire ndetse ube n’umujyanama we mwiza, umufashe gukomeza gutera imbere.

Maitre Freddy yavuze ko mu izina rya Muvunyi Paul uyobora ikipe bagabiye Eric Irambona inka, ndetse yongeraho ko na Mugeni Olivia bamugabiye indi bityo ko nibamara kuruhuka bazazibashyikiriza.

Irambona Eric afatwa nk’umwana wa Rayon Sports ikomoka i Nyanza. Niwe uyimazemo imyaka myinshi kurusha abandi bakinnyi kuko yayigezemo mu 2012/2013. Aheruka kongera amasezerano y’imyaka 2 iri imbere azamara akinira Rayon Sports.

Uretse ubuyobozi bwa Rayon Sports, Fan Clubs zinyuranye za Rayon Sports zageneye umuryango mushya wa Irambona impano ndetse na Online Fan Club ya APR FC yabahaye impano.

Tariki 15 Werurwe 2019 nibwo Irambona na Mugeni basezeranye mu mategeko mu muhango wabereye mu Murenge wa Gitega mu Karere ka Nyarugenge.





Source:RWANDA MAGAZINE