Print

Majoro mu ngabo za Congo yishwe arashwe n’umurinzi we

Yanditwe na: Martin Munezero 24 March 2019 Yasuwe: 4689

Major Ngalabuka Joël yarasiwe mu gace ka Masumbuko, Teritwari ya Djugu. Akaba yari umuyobozi wungirije mu karere k’ingabo ka 1301 i Largu, ngo kuraswa kwe kukaba kwakuruwe n’uburyo ngo atayoboraga neza ingabo.

Umuvugizi w’ingabo muri Ituri, Lt Jules Ngongo aganira na Actualitecd, yagize ati “Ndemeza urupfu rwa major Ngalabuka Joël, ushinjwa kumurasa yafashwe ari mu maboko y’ubuyobozi bukuru bw’ingabo muri Largu, agomba kubazwa n’inzego bireba mbere y’uko yoherezwa mu bugenzuzi bukuru bw’ingabo.

Turasaba ingabo zose aho ziri kubaha kandi zigakurikiza amategeko azigenga kugira ngo hirindwe amakosa”.

Mu Ukwakira umwaka ushize, umusirikare wari ufite ipeti rya serija yarashe bagenzi be batatu, mu gace ka Masumbuko na Saliboko nyuma ahanishwa igihano cyo gufungwa burundu n’urukiko rwa gisirikare rwa Ituri.